Umuryango wa
nyakwigendera Mr Ibu, wamamaye cyane muri sinema ya Nigeria (Nollywood),
watangaje ko ukomeje guhangana n’ubuzima bukomeye nyuma y’urupfu rwe rwabaye
muri Werurwe 2024.
Mu kiganiro
bagiranye n’umuhanzi ukora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, King Mitchy,
abagize umuryango wa Mr Ibu bavuze ko ibibazo by’amikoro byabageze ahakomeye,
ku buryo abana be batatu batakibasha gukomeza amashuri.
Nk’uko
umuryango wabitangaje, umukobwa rukumbi wa Mr Ibu n’abahungu be babiri
bahagaritse kwiga kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri.
Umugore we wakomeje kurera abo bana yavuze ko ubuzima
bwabo bwahindutse bubi cyane nyuma y’urupfu rwa Mr Ibu.
Yavuze ko
bamaze amezi abiri badafite amashanyarazi kuko batabashije kwishyura fagitire,
ndetse ko n’amazi meza batakiyabona.
Yagize ati:“Turavoma
amazi ku iriba kuko ntabashije kwishyura ubukode bw’inzu. Banadukatiye umuriro
hashize amezi abiri. Buri mugoroba tujya gushaka aho ducomeka telefoni .
Ubuzima ntago bworoshye na gato .”
Yongeyeho ko
kutagira umuriro n’amazi biri mu bibazo bikomeye umuryango uhura na byo buri
munsi.
Umukobwa wa
Mr Ibu na we yavuze ko ashimira nyina ku bwitange akomeje kugaragaza nubwo
ubuzima bugoye.
Yagize ati:“Ndashimira
Imana ku bwa mama. Yakoze ibishoboka byose kugira ngo atugaburire, atwishyurire
ishuri kandi adushimishe.
Turasaba Abanya-Nigeria bose, cyane cyane
abakoranye na papa mu ruganda rwa sinema, kutwegera bakadufasha.”
Aya magambo
yayavuze amarira atemba mu maso,
agaragaza uburemere bw’ibibazo umuryango urimo.
Nyina w’abo
bana yavuze kandi ko ubuyobozi bw’ishuri buherutse kumwoherereza ubutumwa
bumwibutsa amafaranga y’ishuri atarishyurwa.
Yavuze ko
kugeza ubu atazi aho azakura ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga kugira ngo
abana basubire ku ishuri.
Mbere yo
kwitaba Imana, Mr Ibu yari amaze igihe arwaye indwara yatumye abaganga bamuca
ukuguru muri Ugushyingo 2023.
Muri icyo
gihe, yari amaze kubagwa inshuro zirindwi mu rwego rwo kugerageza kurokora
ubuzima bwe.
Nubwo
yakomeje kuvurwa, yaje kwitaba Imana ku wa 2 Werurwe 2024 i Lagos afite imyaka
62, azize guhagarara k'umutima (cardiac arrest).
Mr Ibu,
amazina ye nyakuri akaba John Ikechukwu Okafor, yari umwe mu bakinnyi ba filime
basetsa bakunzwe cyane muri Afurika.
Yamenyekanye
mu mafilime menshi ya Nollywood kubera impano ye yo gusetsa no gukina yegerana
n'abareba, ibintu byatumye agira abafana benshi ku mugabane wa Afurika no hanze
yawo.
Nubwo yasize
izina rikomeye mu ruganda rwa sinema, ubuhamya bw’umuryango we bugaragaza ko
nyuma y’urupfu rwe bahuye n’ibibazo bikomeye by’amikoro.
Ubu bakomeje gusaba ubufasha bw’abagiraneza,
inshuti ndetse n’abakoranye na Mr Ibu kugira ngo abana be babashe gusubira ku
ishuri no kubona ibikenewe mu buzima bwa buri munsi.
Like This Post? Related Posts