UMUTWENZI
FESTIVAL ni iserukiramuco rikomeye ry’umuziki n’umuco ryatangijwe n’abahanzi
b’Abarundi bayobowe n’umuhanzi Mkombozi, ku bufatanye na Masterland n’abandi
bahanzi biyemeje guteza imbere uruganda rw’umuziki mu Burundi.
Iri
serukiramuco ritegurwa na X-MOTION AGENCY, rifatanyije n’abahanzi ndetse
n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu rwego rw’umuco. Ryavutse mu rwego rwo
gushyiraho urubuga ruzafasha impano z’abahanzi b’Abarundi kumenyekana, guteza
imbere umuziki wo mu gihugu no gufasha abahanzi kubona uburyo bwo kubeshwaho
n’impano zabo.
Abategura
UMUTWENZI FESTIVAL bavuga ko bafite intego yo kubaka ejo hazaza heza h’umuziki
w’u Burundi, aho abahanzi bazashobora kumenyekana ku rwego rw’akarere no ku
rwego mpuzamahanga.
Bavuga ko
iri serukiramuco rizaba umwanya wo guhuza abahanzi, ibigo by’itangazamakuru,
ibigo by’ubucuruzi, inzego za leta n’abakunzi b’umuco kugira ngo bafatanye
guteza imbere urwego rw’ubuhanzi.
Iserukiramuco
rya mbere rizabera ku kibuga cya ETS Kamenge mu Burundi, rikazahuza abahanzi
barenga 30 baturutse mu njyana zitandukanye z’umuziki.
Uretse
abahanzi, abazaryitabira bazanasusurutswa n’amatsinda abyina imbyino gakondo,
abasetsa (comedians), abakora ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga (content
creators), aba-influencers n’abandi banyabigwi bo mu rwego rw’umuco.
Abateguye
iki gikorwa bavuga ko biteze kwakira abarenga 30.000, bikazakigira kimwe mu
bikorwa by’umuco bikomeye kurusha ibindi byigeze
Kimwe mu
bidasanzwe kuri iri serukiramuco ni uko kwinjira ari ubuntu ku bantu bose,
hagamijwe guha buri wese amahirwe yo kwitabira no kwizihiza umuco n’umuziki
by’u Burundi.
Abategura
iki gikorwa bavuga ko bahisemo kutishyuza amatike kugira ngo abantu benshi
bashobore kucyitabira no gushyigikira impano z’abahanzi b’imbere mu gihugu.
Insanganyamatsiko
y’iri serukiramuco rya mbere ni "TUNAONDOKA SASA", bisobanurwa ngo "Turahagurutse
ubu" cyangwa "Turatangiye urugendo rwacu ubu."
Ubu butumwa
bugaragaza ubushake n’umuhate by’abahanzi b’Abarundi bwo gutangira icyiciro
gishya cyo kumenyekanisha impano zabo, kurenga imipaka y’u Burundi no kwinjira
ku masoko y’umuziki yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku rwego
mpuzamahanga.
Nkuko Abategura
iri serukiramuco bavuze ko iri
serukiramuco ritagomba gufatwa nk’igitaramo gisanzwe, ahubwo ari umuryango
mugari ugamije guteza imbere umuco nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.
Bavuga ko
umuco ushobora kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu, gushimangira ubumwe
bw’abaturage no kumenyekanisha u Burundi ku rwego mpuzamahanga.
Komite
itegura UMUTWENZI FESTIVAL irahamagarira ibitangazamakuru kuba
abafatanyabikorwa b’iri serukiramuco, bifatanya no kumenyekanisha ibikorwa
by’abahanzi b’Abarundi no gufasha iyi gahunda kugera ku ntego zayo.
Abategura
bavuga ko bafite icyizere ko UMUTWENZI FESTIVAL izakura uko imyaka izagenda
ishira, ikazahinduka kimwe mu birori bikomeye by’umuco n’umuziki muri Afurika
y’Iburasirazuba, ndetse ikazaba urubuga rukomeye rwo guteza imbere impano
z’abahanzi b’u Burundi.