Ikiganiro The Gospel and Healing Show kimaze gufata irangi mu kuzamura umuziki w'indirimbo ziramya zigahimbaza Imana n'ikimwe mu bikunzwe cyane bya Television ya BTN bidashidikanywaho ko ariyo ya mbere mu kugira umubare munini kubera amakuru anyuranye atambukaho.
Ikiganiro
"The Gospel and Healing Show " intego nya mukuru ni ukugira uruhare mu kwamamaza ubutumwa
bwiza bwa Yesu Kristo nkuko twabitangarijwe n'umunyamakuru akaba n'umuyobozi
wacyo Yves Iradukunda.
BTN iganira
n'umunyamakuru Yves Iradukunda umaze kuba icyamamare muri iki kiganiro
wagitangirije kuri Televiziyo yitwa B+ mu kwezi ku ukuboza ku italiki ya Mbere
2024 ubwo yakorana na mugenzi we Kevin
Ibarushimpuhwe, nyuma yicyo gihe cyose Icyi kiganiro cyari gisigaye gitambuka
no kuri BTN TV cyaje gusubikaho igihe
gito kikaba kigiye kugaruka ku cyumweru
tariki 05 Nyakanga 2026.
BTN iganira na Yves Iradukunda umuyobozi wiki
kiganiro yadutangarije ko ikiganiro The Gospel and Healing Show gihita kuva i
saa munani za buri cyumweru aho aba afatanije na mugenzi we Elisa Tugirumukiza
aho bakira abahanzi batandukanye n'abaramyi ndetse na makorari atandukanye yewe
hamwe n'abavugabutumwa.
Umunyamakuru
Yves Iradukunda aragira ati"ikiganiro The Gospel and Healing Show
gitambuka kuri BTN TV ku cyumweru saa munani nyuma y'igihe gito cyidakora
cyongeye gusubukura aho twizeye ko Imana izagikoresha muguhindura benshi no
gutanga umusanzu mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze muri cyo twifuza ko iba
inzira nziza y'amakuru no kumenyekanisha ibihangano biramya bikanahimbaza
Imana, Nkuko twabivuze turasubukira
guhera ku cyumweru tariki ya 05/06/2026".
Yves
Iradukunda ykomeje gusaba abakunzi b'ikiganiro The Gospel and Healing Show
kuba bugufi bw'inyakiramajwi Ndetse
n'insakazamashusho zabo kugira ngo basangire ibyishimo n'umunezero biri mu
ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana hamwe n'ijambo ry'Imana mu bahanzi
bagezwaho n'abakozi bayo batandukanye.
Muri iki
kiganiro The Gospel and Healing Show cyimaze kwitabirwa nibyamamare mu muziki
wa gospel nka Alexi Dusabe ,Sanyu wa
Ambassador of Christ,Danny Mutabazi , Eddy Muramyi Cadeau worshiper,Eric
worshiper,Nepo....,n'amakorari nka Penuel ya ADEPR Rukurazo ,Korari Muhima ya
ADEPR Muhima ,Korari De Kigali na Sauti
Hewani Ministries , Light of Christ, Family of singer n’ muvugabutumwa bwiza
Pastor Desire Habyarimana.
BTN tubasezeranyije kuzajya tubagezaho bamwe mu byamarere bizajya byitabira ubutumire mur'iki kiganiro cya The Gospel and Healing Show Gitambuka kuri BTN TV.
Like This Post? Related Posts