Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke bufatanyije n'abaturage basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, mu rugendo rugamije kubafasha gusobanukirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza urugamba rwo kurwanya abayipfobya n'abayihakana.
Abitabiriye uru rugendo bavuga ko
gusobanurirwa amateka nyayo y'igihugu bibafasha kumva inkomoko y'amacakubiri
yabibwe mu Banyarwanda, uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa,
ndetse n'uruhare rwa buri wese mu kurinda ko ibyabaye byazongera kubaho.
Bavuga ko gusura inzibutso za Jenoside
ari ishuri rifasha urubyiruko n'abakuru kurushaho gusobanukirwa ukuri
kw'amateka no guhangana n'abakwirakwiza amakuru agamije gupfobya cyangwa
guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
SINGIRANUMWE Adelphine na Uwamahoro
Honarathe ni bamwe mu bitabiriye uru rugendo bavuze ko ibyo babonye n'ibyo basobanuriwe
byabasigiye isomo rikomeye.
Bati: "Twari dusanzwe twumva amateka, ariko kuyasobanurirwa turi aho Jenoside
yakorewe, ukabona ibimenyetso n'ubuhamya bwaharokokeye, bituma urushaho kumva
uburemere bw'ibyabaye. Bizadufasha gusubiza abagerageza kugoreka amateka."
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mataba
bwatangaje ko uru rugendo ruri mu bikorwa bigamije gukomeza uburezi
mboneragihugu, by'umwihariko kwigisha amateka y'u Rwanda no kwimakaza
indangagaciro zo kubana mu bumwe, ubwiyunge n'Ubudaheranwa nk’uko bigarukwaho
n’umuyobozi w’Inama njyanama y’Umurenge wa Mataba NDACYAYISENGA Vincent.
Avuga ko kumenya amateka nyayo ari
imwe mu ntwaro zikomeye zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa
byose bigamije kuyobya abaturage, cyane cyane urubyiruko ruvukira mu Rwanda
rwubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasobanuriye amateka ku Rwibutso
rw’i Ntarama bibukije abari mu rugendo ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye
impanuka, ahubwo yateguwe igihe kirekire ishingiye ku ngengabitekerezo
y'urwango n'ivangura. Basabye buri Munyarwanda gukomeza kuba umurinzi w'Amateka
no kurwanya uwo ari we wese uyagoreka cyangwa uyahakana.
Abaturage
ba Mataba bavuga ko batahanye umukoro wo gusangiza abandi ibyo bungukiye muri
uru rugendo, kugira ngo hakomeze kubakwa umuryango nyarwanda ushingiye ku kuri
kw'Amateka, ubumwe n'icyizere cy'ejo hazaza.
Uru ruzinduko rwabaye mu rwego rwo
gukomeza gahunda zo kwigisha amateka y'u Rwanda no kwimakaza umuco wo kwibuka,
hagamijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itazongera kubaho ukundi.
Urwibutso rw’I Ntarama rufite umwihariko wo kuba hari Kiliziya Gatolika yiciwemo umubare munini w’Abatutsi bari bahahungiye mu 1994, rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 5000. Abasuye uru rwibutso byasojwe bibukijwe ko nta gihe cyihariye cyo gusuraho urwibutso ahubwo bikorwa buri gihe.