• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko warasiye kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Mujyi wa Baraka, uherereye muri Teritwari ya Fizi.

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bofisiye bakuru ba MRDP-Twirwaneho, PC Mavugo, wavuze ko izo kajugujugu zarashwe ubwo zari zivuye kugaba ibitero muri Komini ya Minembwe ihuza Teritwari za Fizi, Uvira na Mwenga.

Yagize ati: “MRDP-Twirwaneho yizihije ubwigenge nyuma yo kurasa kajugujugu ebyiri za FARDC muri Baraka, zavaga muri Minembwe.”

Mbere y’itangazwa ry’aya makuru, abaturage bo mu gace kegereye ikibuga cy’indege cya Baraka bari bavuze urusaku rw’iturika rikomeye, bivugwa ko ryatewe n’igitero cya drone.

Amakuru kandi avuga ko iyo drone yarashe ikigo cy’ingabo z’u Burundi giherereye muri Baraka. Izo ngabo ziri muri RDC mu rwego rwo gufasha FARDC mu rugamba ihanganyemo na MRDP-Twirwaneho ndetse n’ihuriro AFC/M23.

Mu minsi ishize, ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, umutwe wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, P5 ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga bakomeje kugaba ibitero muri Minembwe.

Hagati muri Kamena 2026, izi ngabo n’imitwe byagerageje gufata Minembwe, ariko MRDP-Twirwaneho ibifashijwemo na AFC/M23 ibasha kubisubiza inyuma.

MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 byatangaje ko mu gihe ibitero bikomeje, bizakomeza kwirwanaho no kurinda abasivili bavuga ko bugarijwe n’umutekano muke.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments