Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko warasiye kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Mujyi wa Baraka, uherereye muri Teritwari ya Fizi.
Aya makuru yemejwe n’umwe mu bofisiye bakuru
ba MRDP-Twirwaneho, PC Mavugo, wavuze ko izo kajugujugu zarashwe ubwo zari
zivuye kugaba ibitero muri Komini ya Minembwe ihuza Teritwari za Fizi, Uvira na
Mwenga.
Yagize ati: “MRDP-Twirwaneho yizihije ubwigenge
nyuma yo kurasa kajugujugu ebyiri za FARDC muri Baraka, zavaga muri Minembwe.”
Mbere y’itangazwa ry’aya makuru, abaturage bo
mu gace kegereye ikibuga cy’indege cya Baraka bari bavuze urusaku rw’iturika
rikomeye, bivugwa ko ryatewe n’igitero cya drone.
Amakuru kandi avuga ko iyo drone yarashe
ikigo cy’ingabo z’u Burundi giherereye muri Baraka. Izo ngabo ziri muri RDC mu
rwego rwo gufasha FARDC mu rugamba ihanganyemo na MRDP-Twirwaneho ndetse
n’ihuriro AFC/M23.
Mu minsi ishize, ingabo za RDC zifatanyije
n’iz’u Burundi, umutwe wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, P5 ndetse n’abacanshuro
b’abanyamahanga bakomeje kugaba ibitero muri Minembwe.
Hagati muri Kamena 2026, izi ngabo n’imitwe
byagerageje gufata Minembwe, ariko MRDP-Twirwaneho ibifashijwemo na AFC/M23
ibasha kubisubiza inyuma.
MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 byatangaje ko mu
gihe ibitero bikomeje, bizakomeza kwirwanaho no kurinda abasivili bavuga ko
bugarijwe n’umutekano muke.