• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y'umukobwa w'imyaka 19 y'amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo kwikuramo inda ku bushake, bikekwa ko yari imaze amezi arindwi.

Iki cyaha bikekwa ko cyabaye ku wa 08 Kamena 2026, mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Murambi mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo.

Nk'uko Ubushinjacyaha Bukuru bwabitangaje, uregwa yasanzwe amaze kwikuramo inda, umwana amushyira mu ndobo yari irimo amazi, ari na ho basanze yapfiriye.

Mu ibazwa rye, yemeye icyaha, asobanura ko umusore bivugwa ko yamuteye inda ari we wamuhaye ibinini byo kunywa kugira ngo iyo nda ivemo. Yavuze ko yabitewe no kubona uwo musore atarubahirije ibyo yari yaramusezeranyije byo kuzabana no kumufasha kurera umwana, bityo akumva atashobora kumurera wenyine.

Icyo amategeko ateganya kuri iki cyaha akurikiranyweho 

Icyaha cyo kwikuramo inda ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 123 y'Itegeko NÂș 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. 

Umuntu ugihamijwe n'urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'itatu, ndetse n'ihazabu iri hagati ya Frw 100.000 na Frw 300.000, cyangwa kimwe muri ibyo bihano, hakurikijwe ibyo urukiko ruzagena.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments