Leta ya Israel yatangaje ko yafatiye ibihano konti 37 z’ikoranabuhanga (digital wallets) zikoreshwa mu kubika no kohereza amafaranga ya Crypto, zivugwa ko zifitanye isano n’umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) wo muri Iran.
Ibi byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo wa Israel, , wavuze ko iki gikorwa kiri mu mugambi mugari wo guhagarika inkunga y’amafaranga yifashishwa mu gutera inkunga imitwe Israel ifata nk’iy’iterabwoba.
Minisiteri y’Ingabo ya Israel yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’ubutasi z’icyo gihugu, yagaragaje uburyo IRGC yakoreshaga amafaranga ya Crypto mu kohereza inkunga ifite agaciro kagera kuri miliyoni 6,6 z’Amadolari ya Amerika ku mutwe wa wo muri Libani, ndetse no ku yindi mitwe yitwaje intwaro ikorana na Iran mu Burasirazuba bwo Hagati.
Israel ivuga ko amafaranga yoherezwaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya Crypto kugira ngo bigorere inzego mpuzamahanga gukurikirana inkomoko yayo n’aho yoherezwa.
Mu myaka yashize, ibihugu byinshi byatangiye gukaza ingamba zo gukurikirana ikoreshwa ry’amafaranga y’ikoranabuhanga mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro no mu bikorwa bifitanye isano n’iterabwoba.
Mu itangazo rye, Minisitiri Israel Katz yagize ati: "Urugamba turwana na Iran ntirubera gusa ku rugamba rwa gisirikare, ahubwo runabera mu guhagarika amafaranga atuma ibikorwa by’iterabwoba bikomeza."
Yongeyeho ko guhagarika imiyoboro y’amafaranga ari kimwe mu bikorwa bishobora guca intege ubushobozi bw’iyo mitwe bwo kugura intwaro, gutegura ibitero no gukomeza ibikorwa byayo.
Iki cyemezo kije mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Israel na Iran, nyuma y’amezi ashize habayeho imirwano n’ibitero by’indege hagati y’impande zombi, ndetse n’intambara ikomeje kuba muri Gaza no ku mupaka wa Libani, aho Hezbollah yakomeje kugongana n’ingabo za Israel.
IRGC ni umutwe ukomeye wa gisirikare wa Iran ufite inshingano zo kurinda ubutegetsi bw’icyo gihugu no gushyigikira imitwe ifatanyije na Tehran mu bice bitandukanye by’Akarere.
Mu gihe Iran ihakana kenshi ko itera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, Israel na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo bavuga ko IRGC ari yo nkingi y’inkunga ya gisirikare n’iy’amafaranga ihabwa imitwe nka Hezbollah, Hamas n’indi.
Abasesenguzi bavuga ko gukaza ibihano ku miyoboro y’amafaranga ya Crypto bishobora kongera kugora imitwe ishyigikiwe na Iran kubona inkunga y’amafaranga, nubwo na yo ishobora gushaka ubundi buryo bwo gukomeza ibikorwa byayo.