Nyuma
y’imyigaragambyo yamaganaga abimukira yabaye ku wa 30 Kamena muri Afurika y’epfo,
abapolisi bakomeje kurinda amaduka n’ahakorerwa ubucuruzi mu gace ka Clermont,
mu mujyi wa Durban>, mu gihe abacuruzi batangiye kubarura ibihombo batewe
n’ubusahuzi n’ikorwa ry’ibyangiritse.
Benshi mu
bafite amaduka bageze aho bakorera basanga ibikorwa byabo byarasahuwe cyangwa
byangiritse bikomeye. Hari abavuze ko bahombye amafaranga abarirwa muri za
miliyoni z’amarandi (rands), bavuga ko batazi niba bazashobora kongera
gufungura ubucuruzi bwabo.
Mohamed
Abdul, umuyobozi w’iduka ukomoka muri Somalia, yavuze ko urugomo rutagize
ingaruka ku banyamahanga gusa, ahubwo rwagize n’ingaruka ku Banya-Afurika
y’Epfo bakoraga muri ayo maduka.
Yagize ati:“Abahuye
n’ingaruka si abanyamahanga gusa. Hari n’abatuye muri iki gihugu mu buryo
bwemewe n’amategeko kandi batanga akazi ku baturage b’ino. Reba iri duka, ni
rimwe mu y’ingenzi muri aka gace. Nyiraryo yari yararishyizemo amafaranga ye
yose, ariko ubu abantu 19 bahakoraga babuze akazi.”
Undi
mucuruzi ukomoka muri Somalia, Ali Ali, w’imyaka 21, yavuze ko abigaragambya
binjiye mu iduka rye nyuma ya saa cyenda z’amanywa, bagatwara ibintu byose
byari birimo.Yagize ati: “Abantu benshi baje hagati ya saa cyenda na saa kumi
z’amanywa, batwara firigo, ibiribwa, amavuta yo kwisiga, ibinyobwa n’ibindi
bicuruzwa byose. Agaciro k’ibyarimo kari nibura miliyoni ebyiri n’igice
z’amarandi, ni ukuvuga asaga ibihumbi 133 by’amayero.”
Urwego rwa
leta ruhuza inzego z’umutekano rwatangaje ko ku wa Kabiri habaye imyigaragambyo
120 hirya no hino mu gihugu, ariko 12 gusa ni zo zasabye ko inzego z’umutekano
zitabara kubera imvururu.
Kubera
impungenge z’uko hashobora kongera kuba urugomo nk’urwabaye mu myaka itanu
ishize, rwahitanye abantu bagera kuri 350, leta yari yashyizeho ingamba
zikomeye zo gucunga umutekano mbere y’iyi myigaragambyo.
Iyi yari
inshuro ya mbere habaye imyigaragambyo ihuriweho ku rwego rw’igihugu mu
bukangurambaga bumaze ibyumweru byinshi bugamije kwamagana abimukira badafite
ibyangombwa byo kuba muri Afurika y’Epfo.
Abategura
imyigaragambyo bavuga ko abo bimukira bafata imirimo yagombye gukorwa
n’Abanya-Afurika y’Epfo, ibintu ubuyobozi bw’iki gihugu bwakomeje gusaba ko
byakemurwa hakurikijwe amategeko, aho kwifatira ibyemezo.
Inzego
z’umutekano zatangaje ko mu bantu barenga 900 bafashwe, benshi ari
abanyamahanga badafite ibyangombwa byo kuba muri Afurika y’Epfo, ndetse
n’Abanya-Afurika y’Epfo bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubusahuzi.
Nubwo abantu
ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo, abasesenguzi bavuga ko itageze ku rugero
rwari rwitezwe.
Impuguke mu
bya politiki Henning Melber yavuze ko imyigaragambyo itari nini cyangwa ngo ibe
iy’urugomo nk’uko byari byitezwe.
Na ho
impuguke mu miyoborere Tendai Mbanje yavuze ko abayiteguye “biringiye cyane ko
bafite abayoboke benshi,” yongeraho ko iyo badashyigikirwa n’amashyaka mato ya
politiki, umubare w’abitabiriye uba warabaye muto kurushaho.
Mu gihe
abacuruzi bakomeje kubarura ibyangiritse, ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo
burahamagarira abaturage kubahiriza amategeko no kwirinda urugomo, mu gihe
bukomeje gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano n’abimukira bikomeje guteza
impaka muri iki gihugu.
Like This Post? Related Posts