• Imyidagaduro / ABAHANZI

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2026, Kagarara cyangwa Ashton Small nk’uko ari kwiyita muri iyi minsi ari kumwe na Ashton Hall, bakiriwe n’umunyemari ukomeye muri Ghana, Nana Kwame Bediako bakunze kwita Freedom Jacob Caesar.

Nana Kwame Bediako ni na we nyiri ‘Number One Oxford Street Hotel & Suites’ hoteli Kagarara na Ashton Hall bari kubamo i Accra muri Ghana, akaba azwi cyane nka nyiri Kwarleyz Group, sosiyete y’ubucuruzi ikomeye muri Ghana.

Nana Kwame Bediako anakora ubucuruzi bunyuranye by’umwihariko akaba abarirwa hagati ya miliyari 1$-3$.

Nana Kwame Bediako uzwi cyane nka Cheddar cyangwa Freedom Jacob Caesar yavutse ku wa 13 Gashyantare 1980, avukira i Accra muri Ghana.

Akiri muto yagiye kwiga mu Bwongereza, aho yatangiriye ibikorwa by’ubucuruzi birimo kugurisha imyenda n’ibindi bicuruzwa.

Mu myaka yakurikiyeho yashinze ibigo bitandukanye, aza kwagura ibikorwa bye mu bwubatsi, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Ibikorwa bye byarushijeho kwamamara binyuze mu mushinga wa Petronia City, umujyi w’ikoranabuhanga n’inganda ateganya kubaka muri Ghana, ndetse n’inyubako zirimo No. 1 Oxford Street i Accra, zigaragaza icyerekezo cye cyo guhindura isura y’imiturire muri icyo gihugu.

Mu 2024 yinjiye muri politiki, atangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Ghana nk’umukandida wigenga.

Yavuze ko agamije kwimakaza impinduka zishingiye ku kwigira kwa Afurika, guteza imbere urubyiruko no gukoresha umutungo kamere w’ibihugu bya Afurika mu nyungu zayo.

Nubwo atabashije gutsinda amatora, kwinjira kwe muri politiki kwatumye arushaho kuvugwa imbere no hanze ya Ghana.

Uretse kuba umucuruzi w’izina rikomeye iwabo, Nana Kwame Bediako azwi nk’umuntu ukunda ubuzima buhenze.

Akunze kugaragara atwaye imodoka zihenze zirimo Rolls-Royce, Bugatti, Ferrari na Lamborghini, ndetse afite inzu z’igitangaza n’indege bwite.

Enock Uwizeye ‘Kagarara’ umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyamaga, ubu uri kubarizwa muri Ghana, ari mu ngendo zizenguruka ibihugu bya Afurika ari kumwe n’Umunyamerika wamenyekanye kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka, Ashton Hall.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments