Umuhanzikazi
w’Umunyafurika Tyla Laura Seethal uzwi nka Tyla ukomeje kwigarurira imitima
y’abakunzi b’umuziki ku isi, yatangiye urugendo rushya mu mwuga we nyuma yo
gusinyana amasezerano akomeye na Roc Nation, sosiyete y’imyidagaduro yashinzwe
n’umuraperi w’icyamamare Jay-Z.
Amakuru
avuga ko Tyla yasinyanye na Roc Nation amasezerano y’agaciro ka miliyoni
z’amadolari, nyuma yo gufata icyemezo cyo kutongera amasezerano yari afitanye
na Epic Records. Iyi ntambwe ije mu gihe uyu muhanzikazi ari kwitegura gushyira
hanze album ye ya kabiri yise “A*POP”, iteganyijwe gusohoka ku wa 24 Nyakanga
2026.
?Iyi nkuru
yamenyekanye cyane ubwo Roc Nation yamamaza uyu muhanzikazi mu buryo bukomeye
binyuze mu mashusho yamamaye ku byapa byo kwamamaza biri ahitwa Times Square i
New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
?Uyu
muhanzikazi w'imyaka 24 yamamaye cyane ku ndirimbo nka “Water” nkimwe mu
zamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ubu ndetse akaba yinjiye mu itsinda
ry’abahanzi bakomeye bari muri iyi nzu ireberera inyungu z'abahanzi ya Roc
Nation, irimo amazina akomeye nka Rihanna, Alicia Keys, John Legend na Christina
Aguilera.
?Muri
Afurika, asanze Kandi abandi bahanzi bafite izina rikomeye bakorana na Roc
Nation barimo Tiwa Savage na Ayra Starr, ndetse n’abandi bahanzi mpuzamahanga
nka J Balvin.
?Kwinjira
muri Roc Nation bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwa Tyla rwo kuva ku
kuba umwe mu bahanzi bashya bakomeye baturuka muri Afurika, akagera ku rwego
rw’umuhanzi mpuzamahanga ufite inyuma ye ubufasha bukomeye mu kwamamaza,
ibitaramo no guteza imbere ibikorwa bye.
?Nyuma yo
kumenyekana ku isi binyuze kuri “Water”, iyi sosiyete ya Jay-Z yitezweho ko
ishobora kumufasha kurushaho gukomeza umwanya we ku masoko yo muri Amerika no
ku isi, binyuze mu kwamamaza indirimbo ze, amashusho y’indirimbo, ibikorwa
by’imyidagaduro ndetse n’ubufatanye n’abandi bahanzi bakomeye.
Like This Post? Related Posts