Minisitiri
w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,
yashimiye umubyinnyi Thierry Ishimwe uzwi nka Titi Brown na Kagarara (Ashton
Small) ku bikorwa bakomeje gukora bigamije kumenyekanisha u Rwanda ku rwego
mpuzamahanga.
Mu butumwa
yashyize ku rubuga X, Dr. Utumatwishima yagize ati "Kagarara (Ashton
Small) na Titi Brown turababona kandi turabashimira. N’ibindi byiza biri
imbere."
Aya magambo
aje mu gihe Kagarara akomeje kwamamaza ubwiza bw’u Rwanda mu rugendo ari
kugirana n’icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ashton Hall,
bazenguruka ibihugu bitandukanye byo muri Afurika. Kagarara yakomeje kumwereka
ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ibyiza nyaburanga n’umuco bikwiye
gusurwa, ndetse amusobanurira ahantu bazasura nibagera mu Rwanda.
Ku rundi
ruhande, Titi Brown aherutse kwinjira mu muziki ashyira hanze indirimbo ye ya
mbere yise "Urare", igamije gushishikariza Abanyarwanda
n’abanyamahanga gusura u Rwanda
Yasobanuye
ko ubutumwa bwa "Urare" ari uguhamagarira abantu kuza gusura u
Rwanda, igihugu kirangwa n’umutekano, ubuyobozi bwiza, umuco n’ubukerarugendo.
Iyi ndirimbo
yahuriyemo abahanzi n’ibyamamare bitandukanye barimo Peace Jolis, Magna Romeo, Luna,
Kenny Mirasano na Fox Makare, mu gihe amashusho yayo agaragaramo amazina
akomeye nka The Ben, Chriss Eazy, Papi Clever & Dorcas, Seburikoko, Mariya
Yohana, Irene Murindahabi, Scovia Mutesi, Fally Merci na Luckman Nzeyimana.
Mu minsi
ishize kandi, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kumvikana ibitekerezo bisaba
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuganira na Kagarara, bakareba uko
yakwinjira mu bafatanyabikorwa ba gahunda ya Visit Rwanda, bitewe n’uburyo
akomeje kwamamaza igihugu mu bikorwa bye.
https://x.com/jnabdallah/status/2072351800997380152?s=20