• Imikino / FOOTBALL

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27, abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima ku buryo butunguranye hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi.

Uyu ni umwe mu myanzuro 3 yavuye mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Nyakanga 2026.

Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA, rivuga ko abakinnyi bazajya bapimwa ngo harebwe niba badakoresha ibiyobyabwenge cyangwa imiti ibongerera imbaraga mu rwego rwo kuzamura ireme ry’amarushanwa n’imibereho myiza y’abakinnyi.

Iyi ni ingingo yafashe indi ntera ku ruhando mpuzamahanga ku buryo abakinnyi basanzwemo imiti itemewe mu mupira w’amaguru bafatirwa ibihano kandi bikakaye.

Bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare bahanwe bazira gukoresha imiti itemewe barimo Paul Pogba wahanishijwe imyaka 4 adakina n’ubwo yaje kubabarirwa ikagezwa ku mwaka umwe n’amezi 6, Mykhailo Mudryk wahagaritswe imyaka 4, na Andre Onana wahagaritswe umwaka wose mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Mu yindi myanzuro yafashwe harimo gushyiraho ibiciro amakipe azajya yishyura kugira ngo yiyandikishe mu marushanwa ategurwa na FERWAFA mu mwaka wa 2026/27 no mu mwaka wa 2027/28.

Mu cyiciro cy’abagabo, kwiyandikisha muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, BK Pro League, ni miliyoni 2 RWF, naho kwiyandikisha muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, iy’icya gatatu no mu Gikombe cy’Amahoro ni ibihumbi 500 RWF.

Mu cyiciro cy’abagore, kwiyandikisha muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Women’s Super League, ni ibihumbi 500 RWF, kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri ni ibihumbi 200 RWF, kwiyandikisha mu cyiciro cya 3 ni ibihumbi 100 RWF naho kwiyandikisha mu Gikombe cy’Amahoro ni ibihumbi 200 RWF.

Undi mwanzuro wafashwe ni uko FERWAFA igiye kuvugurura ibirango byayo birimo Logo, ibirango by’amarushanwa, gukora ibikombe by’amarushanwa ategurwa na FERWAFA, no gushushanya (Design) imyambaro y’amakipe y’igihugu mu byiciro byose.

FERWAFA yatangaje ko iyi gahunda yo kuvugurura ibirango izakorwa binyuze mu irushanwa ry’abanyempano.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments