Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimye ubutwari n’ubwitange by’Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko n’ubwo benshi batapfuye babona umusaruro w’urugamba, ibyo barwaniye bigaragarira mu Rwanda rwa none.
Yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye arimo politiki yo guheza bamwe, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri, ariko agaragaza ko ingaruka z’iyo myumvire zikigaragara mu karere, nubwo u Rwanda rwahisemo inzira yo kuzirwanya.
Yagize ati: “Intego y’urugamba rwo kwibohora yari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe: kubaho mu cyubahiro no kugira agaciro. Icyakora ibyo bitekerezo bibi ntibyazimye burundu, biracyahari mu buryo butandukanye kandi bikigaragara hirya no hino mu karere kacu.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ku buryo bitashoboka kwirengagiza amasomo byasigiye igihugu, ati: “Twabonye byinshi, kandi twarababaye bihagije ku buryo tutabifata nk’ibintu byoroshye.”
Ku bijyanye n’umutekano, Perezida Kagame yavuze ko ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, ashimangira ko u Rwanda rwubakiye ku miyoborere myiza n’umutekano urambye, kandi ko igihugu kitawushaka kugira ngo gishimwe n’abandi, ahubwo ari ingenzi ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Tudafite umutekano nta kindi cyashoboka. Ni yo mpamvu dukomeza kuba maso kandi tugahagarara ku byo twemera. Ibyabaye mu gihugu cyacu ntibizongera, ku mpamvu imwe yumvikana: ntabwo tuzabyemera.”
Perezida Kagame yanavuze ku rubyiruko rugenda ruvuka rutazi neza amateka mabi igihugu cyanyuzemo, arusaba kumva ko inshingano z’iterambere n’ahazaza h’u Rwanda ziri mu maboko y’Abanyarwanda ubwabo.
Ati: “Hari abashobora kudushyigikira, abandi ntibumvikane natwe cyangwa batumva neza ibyo dushaka. Ariko icyo tuzi ni uko bose bashobora kuduhindukirana igihe babishakiye.
Twe rero nta yandi mahitamo dufite uretse gukora ibishoboka byose ngo buri Munyarwanda abone amahoro n’iterambere mu gihugu cye.”
Yasoje agaragaza ko urugendo rwo kwibohora rudaherera ku mateka yo mu 1994, ahubwo rukomeza binyuze mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Kwibohora ntibirangira, bizahora bijyana n’igihe, bigaragare mu mbaraga dushyira mu kubaka igihugu cyacu no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.”
Yasoje ashimangira ko ahazaza h’u Rwanda hashingiye ku bumwe, kurwanya amacakubiri no gukorera hamwe, avuga ko ibyagezweho mu myaka 32 ishize ari gihamya y’inzira igihugu cyahisemo kandi gikomeje.
Like This Post? Related Posts