Kuri uyu
mugoroba Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame,
yakiriye mugenzi we wa Centrafica Brigitte Touadéra mu rwego rwo kumwereka
ibikorwa n’uruhare rw’Imbuto Foundation mu guteza imbere imibereho myiza
y’abaturage.
Mu biganiro
byabaye hagati y’aba bombi Madamu Perezida, Madamu Jeannette Kagame yagejeje
kuri Madamu Brigitte Touadéra ibikorwa bitandukanye bikorwa na Imbuto
Foundation ndetse n’ingaruka nziza bimaze kugira ku buzima bw’Abanyarwanda.
Yamugaragarije
uburyo uyu muryango ukoresha uburyo buhuriweho
mu gufasha abaturage, hibandwa ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo ubuzima,
uburezi no kongerera ubushobozi urubyiruko.
Mu rwego
rw’ubuzima, Imbuto Foundation imaze imyaka ishyira mu bikorwa gahunda
zitandukanye zigamije guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, gukangurira
abaturage kwirinda indwara no kubona serivisi z’ubuvuzi ku gihe.
Iyi gahunda
yafashije abaturage benshi kubona ubufasha mu buvuzi no kongera ubumenyi ku
birebana n’isuku, imirire n’ubuzima bw’imyororokere.
Mu rwego
rw’uburezi, Imbuto Foundation izwi cyane ku bikorwa byo guteza imbere ireme
ry’uburezi, gushyigikira abana b’abakobwa gukomeza amashuri no gutanga ibihembo
ku banyeshuri bitwaye neza.
Ibi bikorwa
byagize uruhare mu kongera umubare w’abana barangiza amashuri no gushishikariza
urubyiruko kugira intego zo kwiga no kwiteza imbere.
Aba Bafasha
ba Perezida banaganiriye ku mishinga igamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi,
amahirwe yo kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu
byarwo.
Imbuto
Foundation ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka urubyiruko rufite ubushobozi bwo
guhanga udushya no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye.
Uruzinduko
rwa Madamu Brigitte Touadéra I Kigali rugaragaza ubushake bwo gukomeza
gusangira ubunararibonye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique mu
bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Madamu
Jeannette Kagame yashimangiye ko Imbuto Foundation izakomeza gukorana
n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere imibereho y’abaturage, mu
gihe Madamu Brigitte Touadéra yashimye ibikorwa uyu muryango umaze kugeraho
ndetse n’uruhare rwawo mu iterambere ry’u Rwanda.