• Amakuru / POLITIKI


Inyeshyamba z'aba Tuareg zagabye ibitero bikomeye mu mijyi itandukanye yo mu majyaruguru, hagati ndetse no mu majyepfo ya Mali ku wa Gatandatu, byibasira ibirindiro by’ingabo n’ahandi h’ingenzi harimo gereza iri hafi y’Umurwa Mukuru, Bamako.

Ibi bitero byagabwe n’umutwe wa FLA ugizwe n’aba-Tuareg bashaka kwigenga kwa Azawad mu majyaruguru ya Mali, bafatanyije n’umutwe wa JNIM ufitanye isano n’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku matwara akakaye ya kisilamu.

Ibitero byabereye mu mijyi irimo Gao, Aguelhoc, Anefis ndetse na Sevare, ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo za Mali. Hari kandi imirwano yabereye hafi ya gereza ya Kenioroba, iherereye nko mu birometero 60 uvuye i Bamako.

Abaturage bo mu Mujyi wa Gao batangaje ko bumvise urusaku rw’amasasu n’ibisasu bya roketi hafi y’ikigo cya gisirikare, mu gihe abo muri Sevare bavuga ko bumvise ibisasu bikomeye mu rukerera.

Umutwe wa FLA watangaje ko abarwanyi bawo binjiye mu Mujyi wa Anefis ndetse bagafata bimwe mu birindiro by’ingabo za Mali.

Umwe mu baturage yavuze ko yabonye abagabo bitwaje intwaro bazenguruka mu mujyi mu gihe imirwano yari igikomeje hagati yabo n’ingabo za Leta.

Ku gicamunsi, igisirikare cya Mali cyatangaje ko umutekano “uri kugenzurwa neza” kandi kivuga ko abarwanyi barenga 20 bishwe muri ibyo bitero.

Icyakora, inyeshyamba zo zatangaje ko imirwano yakomeje mu duce tumwe na tumwe, mu gihe amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga imirambo y’abarwanyi ndetse n’amapikipiki yatwitswe.

Ibi bitero byongeye kugaragaza ikibazo gikomeye cy’umutekano ubuyobozi bwa gisirikare bwa Mali bukomeje guhangana na cyo kuva bwafata ubutegetsi mu 2020 no mu 2021, nubwo bwari bwijeje kurangiza intambara n’ubwigomeke bumaze imyaka irenga icumi muri icyo gihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments