• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ibihumbi n'ibihumbi by'Abanya-Iran bambaye imyambaro y'umukara bateraniye kuri iki Cyumweru i Tehran mu munsi wa kabiri w'imihango yo gusezera bwa nyuma ku wahoze ari Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.

Abitabiriye uwo muhango bahuriye mu nyubako ya Grand Mosalla, aho habereye amasengesho yo kumusezeraho no kumuha icyubahiro cya nyuma  yo kuyobora Repubulika ya Kisilamu ya Iran mu gihe cyegereye imyaka 40.

Mu rugendo rwo guherekeza umurambo we, abantu benshi bari bitwaje amabendera ya Iran, amafoto ya Ali Khamenei ndetse n'ibyapa birimo ubutumwa bunenga Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari n'abaririmbye cyangwa basakuza amagambo yamaganaga Perezida wa Amerika, Donald Trump.

Ali Khamenei yitabye Imana afite imyaka 86, nyuma yo kugwa mu gitero cy'indege cyagabwe ku wa 28 Gashyantare, ku munsi wa mbere w'intambara yahuje Iran n'ihuriro ry'ingabo za Amerika na Israel. Imihango yo kumushyingura yari yarasubitswe kubera iyo ntambara, ariko yongeye gutegurwa nyuma y'uko impande zombi zemeranyije agahenge, mu gihe ibiganiro hagati ya Tehran na Washington bikomeje kuba bitarasubukurwa.

Amasengesho yo kumusezeraho yayobowe na Ayatollah mukuru Ja'far Sobhani, umwe mu bayobozi bakomeye b'idini ya Shia ufite imyaka 97. Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian, yari yitabiriye uwo muhango ari kumwe n'abandi bayobozi bakomeye, barimo Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf.

Icyakora, Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ali Khamenei wari waratorewe kuzamusimbura, ntiyagaragaye muri uwo muhango. Nk'uko ibitangazamakuru bitandukanye byabitangaje, yakomerekeye mu gitero cyo ku wa 28 Gashyantare, ari na yo mpamvu atitabiriye amasengesho yo gusezera kuri se, mu gihe abavandimwe be batatu bo bari bahari.

Isanduku irimo umurambo wa Ali Khamenei yari itwikiriwe n'ibendera rya Iran ndetse n'igitambaro cye cy'umukara kiranga abayobozi bakuru b'idini ya Shia. Yari yashyizwe iruhande rw'izindi sanduku enye z'abantu ba hafi bishwe muri icyo gitero, harimo n'umwe mu buzukuru be.

Leta ya Iran yatangaje uwo munsi nk'umunsi w'ikiruhuko rusange, ivuga ko abantu barenga miliyoni 10 bashobora kwitabira ibyiciro bitandukanye by'imihango yo kumusezeraho. Nyuma y'imyiyereko iteganyijwe ku wa Mbere i Tehran, umurambo uzajyanwa mu mujyi wa Qom, nyuma ujyanwe muri Iraq, mbere yo gushyingurwa ku wa Kane i Mashhad, umujyi yavukiyemo.

Uyu muhango ufatwa nk'ufite igisobanuro gikomeye ku buyobozi bwa Iran, bushaka kugaragaza ubumwe bw'igihugu nyuma y'ibyumweru byinshi by'intambara, mu gihe umubano mubi na Israel ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugikomeje n'ubwo habayeho agahenge.

Mu ijambo yavugiye ku wa Gatandatu, Perezida Massoud Pezeshkian yashimye uburyo abaturage bitabiriye iyi mihango, avuga ko ari ikimenyetso cy'uko bashyigikiye Repubulika ya Kisilamu ya Iran. Yanashinje Israel guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko "Abayisilamu batazemera gukandamizwa."

Muri iyo mihango kandi haje intumwa zaturutse mu mitwe ishyigikiye Iran mu karere, harimo Hamas, Hezbollah, Islamic Jihad yo muri Palestine ndetse n'inyeshyamba z'aba-Houthi bo muri Yemen.

Mu rwego rwo kurinda umutekano, ubuyobozi bwa Iran bwashyize abasirikare n'inzego z'umutekano benshi mu murwa mukuru Tehran. Hanashyizweho ingamba zo gufasha abaturage guhangana n'ubushyuhe bwinshi, kuko ubushyuhe bwari buteganyijwe kugera hafi kuri dogere selisiyusi 40.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments