Imvura nyinshi yateje imyuzure ikomeye mu Mujyi wa Fushun uherereye mu Ntara ya Liaoning mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bushinwa, aho amazi yuzuye mu mihanda nyuma y’amasaha menshi y’imvura idasanzwe.
Abashinzwe iteganyagihe muri iyo ntara batangaje ko Fushun ari yo
yibasiwe cyane kurusha ahandi muri Liaoning, aho mu gace ka Dongzhou hagaragaye
imvura irenga milimetero 300 kugeza ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita.
Amashusho yakwirakwiye yagaragaje imodoka zagwiriwe n’amazi mu
mihanda yuzuye imyuzure, mu gihe abatabazi bakoreshaga imashini zikurura amazi
kugira ngo bayakure mu mihanda.
Amazi yuzuye ivumbi n’ibyondo yarengeye imihanda myinshi, bituma
imodoka nyinshi zidashobora gukomeza urugendo.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko imvura yatangiye kugwa ahagana
saa cyenda z’amanywa ku wa 3 Nyakanga ikomeza kugeza saa mbiri za mu gitondo ku
wa 4 Nyakanga. Ahantu hagaragaye imvura nyinshi kurusha ahandi handitse
milimetero 329.2.
Ibiro bya Leta y’u Bushinwa bishinzwe iteganyagihe byatangaje ko
ibice byinshi bya Liaoning bishobora kwibasirwa n’imvura nyinshi, inkuba,
urubura, umuyaga mwinshi ndetse n’imvura y’umurindi mwinshi mu gihe gito.
Imijyi ya Fushun, Shenyang na Benxi yashyizwe mu rwego rwa kane
rw’ibihe by’ikorwa ry’ubutabazi bwihutirwa kubera imyuzure.
Abayobozi kandi baburiye abaturage ko hashobora kuba ibiza
bifitanye isano n’imiterere y’ubutaka birimo inkangu n’isenyuka ry’imisozi,
kuko hateganyijwe indi mvura nyinshi ndetse n’ibihe bidasanzwe mu bice
bitandukanye bya Liaoning.