Umuhanzi
w'icyamamare muri Nigeria, David Adeleke, uzwi ku izina rya Davido, yavuze ko
n'iyo atari kugera ku ntsinzi mu muziki, atari kuva mu ruganda rw'imyidagaduro
kuko ari cyo yahoze akunda kuva kera.
Ibi
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na PlayKisstra, aho yavuze ko iyo ataza
kuba umuhanzi, aba yarashinze inzu ifasha abahanzi (record label) cyangwa ikigo
cy'itangazamakuru, kuko imyidagaduro ari cyo kintu yakundaga kurusha ibindi.
Yagize ati:
"Birashoboka cyane ko mba mfite inzu ifasha abahanzi cyangwa ikigo
cy'itangazamakuru, kuko nakuze nkunda imyidagaduro. Niyo nza kuba nkora
mu biro bya data, nari kuba mfite undi mushinga ku ruhande, nk'uruganda
rw'umuziki, kubera urukundo nkunda umuziki."
Davido
yavuze kandi ko afite impamyabumenyi ya Bachelor of Science (BSc) mu
Icungamutungo n'Imiyoborere y'Ubucuruzi (Business Management), bityo ko n'iyo
umuziki utari kumuhira yari gushobora gukora akazi gasanzwe mu rwego
rw'ubucuruzi.
Yagize ati:
"Mfite impamyabumenyi. Mfite BSc muri Business Management, bityo nashobora
kujya hano muri Barclays nkagerageza gusaba akazi. Nashobora kubona akazi kuko
mfite ibisabwa, harimo na CV."
Aya magambo
agaragaza ko n'ubwo Davido akomoka mu muryango wifashije, yita cyane ku burezi
no kugira ubumenyi bwamufasha no mu yindi mirimo itari umuziki.
Davido
yatangiye kumenyekana cyane mu 2012 nyuma yo gushyira hanze indirimbo
"Dami Duro", yabaye iya kabiri yasohotse kuri album ye ya mbere yise
"Omo Baba Olowo".
Iyo ndirimbo
ni yo yamwinjije mu bahanzi bakomeye muri Nigeria no muri Afurika, aho yakomeje
gusohora izindi ndirimbo zakunzwe ndetse aza no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Kuri ubu,
Davido abarirwa mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi, akaba yaranatorewe
ibihembo bya Grammy Awards, ndetse akomeje gushora imari mu mishinga
itandukanye irimo n'ikorwa ry'umuziki n'ubucuruzi.
Kuri ubu
kandi Daviodo ari mu bahanzi muri Nigeria no muri Afurika batunze
agatubutse kuko umutungo ubarirwa muri Miliyoni 90 na 150 z’amadorali y’amerika
Like This Post? Related Posts