Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutanga umuburo ukakaye kuri Iran, avuga ko ingabo za Amerika ziteguye kurimbura burundu icyo gihugu mu gihe haba hari umugambi wo kumwivugana.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Truth Social, Trump yavuze ko misile 1,000 zamaze gutegurwa kandi zerekejwe kuri Iran, ndetse ko izindi ibihumbi byinshi ziteguye guhita zikurikiraho mu gihe ubutegetsi bwa Iran bwagerageza kumugirira nabi cyangwa bukamwica.
Yagize ati:"Misile 1,000 zamaze gutegurwa kandi zerekejwe kuri Repubulika ya Kisilamu ya Iran. Hari n'izindi ibihumbi byinshi ziteguye guhita zikurikiraho, mu gihe ubutegetsi bwa Iran bwashyira mu bikorwa cyangwa bugerageza gushyira mu bikorwa iterabwoba ryo kwivugana Perezida uri ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari we njye."
Trump yongeyeho ko yamaze gutanga amabwiriza ku ngabo za Amerika, ashimangira ko ziteguye, zifite ubushobozi kandi zishobora "kurimbura no gusenya burundu ibice byose bya Iran" mu gihe cy'umwaka umwe, kandi icyo gihe kikaba gishobora kongerwa.
Aya magambo aje mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran ukomeje kwiyongera, nyuma y'ibitero n'ibirego by'impande zombi ndetse n'amakuru y'inzego z'ubutasi avuga ko higeze kubaho impungenge z'imigambi yo kugirira nabi Trump, ibintu Iran yakomeje guhakana.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kurushaho kongera ubushyamirane hagati y'ibihugu byombi no gukaza umwuka mubi usanzwe urangwa mu Burasirazuba bwo Hagati.
Like This Post? Related Posts