• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye inyubako yitwa Zara Investment iri mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro, ikoreramo ibigo by’ubucuruzi birimo Masaka Farms Factory, ETG Agri Inputs Ltd n’ububiko bw’Abashinwa bubikwamo liqueur n’ibisuguti.

Iyo nkongi yatangiye ahagana Saa Munani z’ijoro (2:00 AM) zo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2026, yibasira iyo nyubako ikoreramo Masaka Farms, uruganda rukora ibicuruzwa bikomoka ku mata, ndetse n’igice cya ETG Agri Inputs Ltd cyari kibitsemo ifumbire, imiti yica udukoko two mu mirima n’ibindi bikoresho bijyanye n’ubuhinzi.

 Yanashegeshe kandi ububiko bw’Abashinwa bubikwamo liqueurs n’ibisuguti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yahamirije IGIHE ko iyo nyubako ya Zara Investment yafashwe n’inkongi mu ijoro ryacyeye, bigatuma ibikoresho byinshi byangirika.

Ati: “Ni umuriro watangiye mu masaha y’ijoro uraka urakwira ariko habaho ubutabazi. Nubwo umuriro wazimye ntukomeze mu zindi nyubako, ariko hangiritse byinshi tutaramenya agaciro kabyo. Kugeza ubu mu gitondo ni bwo umuriro ubashije kuzima neza neza, imyotsi igahagarara.”

ACP Rutikanga yavuze ko ibigo byose byibasiwe n’iyi nkongi bifite ubwishingizi, ariko ko hakiri gukorwa igenzura kugira ngo hamenyekane neza agaciro k’ibyangiritse.

Yahamije ko nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahaburire ubuzima, kuko muri ayo masaha y’igicuku nta bantu benshi bari muri iyo nyubako.

Yagize ati: “Abari bahari ni abantu bake bateguraga ibizakorwa mu gitondo cy’uyu munsi, babashije gutabaza. Harimo igihombo kugeza ubu tutabashije kumenya agaciro kacyo, ariko hari byinshi bitabashije kurokoka.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko igice cyari kibitswemo ibikoresho by’ubuhinzi, ifumbire n’imiti yica udukoko ari cyo cyagize uruhare mu gutuma umuriro ukwira vuba, kuko ibyo bikoresho bifata umuriro cyane.

Ati: “Aho hari ibikoresho by’ubuhinzi, ifumbire n’imiti yo kwica udukoko, ni ibintu bifata umuriro cyane ku buryo byahise bigurumana.”

Kugeza ubu inzego zibishinzwe ziracyakora igenzura kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n’ingano nyayo y’igihombo cyatewe na yo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments