Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergueï Lavrov, yashinje Ukraine gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko hari abarwanyi b’Abanya-Ukraine bari mu mirwano ibera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Lavrov yavuze ko Ukraine ifitanye isano ya hafi na M23 kandi ko intego ya Ukraine ari uguteza ibibazo ibihugu bifatwa nk’inshuti z’u Burusiya, cyane cyane RDC n’u Burundi.
Yibukije ko muri Werurwe 2022, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye ko abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO) bataha kugira ngo bajye gufasha igihugu cyabo. Nubwo byatangajwe ko abo basirikare basubiye iwabo, Moscou ivuga ko hari Abanya-Ukraine bagaragaye mu mutwe y’inyeshyamba wa M23.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yahuriyemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi i Bujumbura, nyuma yo kuganira na Perezida Évariste Ndayishimiye, Lavrov yagize ati:“Turabona ingero zigaragara z’uko ibihugu byo hanze byivanga mu bibazo bya Afurika. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guverinoma yemewe n’amategeko ifatanyije n’u Burundi iri guhangana n’ubugizi bwa nabi bwa M23, bufashwa n’abanyamahanga barimo n’Abanya-Ukraine. Turabizi, kandi n’inshuti zacu zirabizi.”
Lavrov yongeyeho ko mu makimbirane menshi ari kubera muri Afurika, hari Abanya-Ukraine bagerageza kwifatanya n’impande zirwanya za guverinoma zemewe n’amategeko, agamije kwigaragaza nk’umukinnyi wa politiki muri aka karere no guteza ibibazo ibihugu bifitanye umubano mwiza n’u Burusiya.
Yamaganye icyo yise uruhare rwa Ukraine mu guhungabanya umutekano wa RDC, ashimangira ko ibibazo bya Afurika bikwiye gukemurwa hakurikijwe ihame rigira riti “ibibazo bya Afurika bikemurwe n’Abanyafurika ubwabo.”
Yagize ati:“Iri hame ryashimangiwe na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Turishyigikiye byimazeyo. Twemera ko kugerageza gushyiraho ibisubizo biturutse hanze bituma ibibazo birushaho gukomera aho kubikemura.”
Lavrov yavuze kandi ko u Burusiya bukomeje gushyigikira imyanzuro n’imyifatire y’u Burundi mu Nama y’Umutekano ya Loni, Inteko Rusange ya Loni no mu zindi nzego mpuzamahanga.
Mu biganiro yagiranye na Perezida Ndayishimiye, impande zombi zongeye kwemeza ubushake bwo kurushaho guteza imbere ibiganiro bya politiki na dipolomasi, gukomeza ubufatanye mpuzamahanga mu gukemura ibibazo byo ku rwego rw’isi n’akarere, no gushyigikira gahunda yo kubaka isi ishingiye ku buringanire n’ubufatanye hagati y’ibice bitandukanye by’isi (polycentric world order).
Banemeranyije gukomeza guhuza ibikorwa byabo mu Muryango w’Abibumbye no mu yindi miryango mpuzamahanga.
Kubera ko u Burundi ari bwo buyoboye muri iki gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Lavrov yavuze ko baganiriye ku mubano hagati y’u Burusiya na AU ndetse n’icyo wakongera kungura impande zombi.
Yanashimangiye ko ari ngombwa ko inyungu za Afurika zitaweho mu mavugurura ateganyijwe ku Nama y’Umutekano ya Loni.
Yagize ati:“Afurika ifite umwanya uhuriweho kandi wanditswe mu nyandiko zibigenga. Turawubaha kandi turawushyigikiye. Twemera ko igihe kigeze cyo gukosora akarengane amateka yakoreye ibihugu bya Afurika, bigahabwa ijambo rikomeye mu Nama y’Umutekano ya Loni, hamwe n’ibihugu byo muri Aziya, Amerika y’Epfo n’indi migabane yo mu Majyepfo y’isi.
Ntidushyigikiye ko ibihugu byo mu Burengerazuba byakongererwa imyanya muri iyo nama kuko bisanzwe bihagarariwemo birenze urugero.”
Lavrov yashimiye ubuyobozi bw’u Burundi ku nkunga bukomeje guha u Burusiya mu gushyigikira ibyihutirwa n’ibitekerezo byabwo mu Muryango w’Abibumbye.
Like This Post? Related Posts