AFC/M23 yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nyuma y’urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wahoze ayobora iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wahoze ari Emir wa Qatar, yapfuye afite imyaka 74. Urupfu rwe rwatangajwe kuri iki Cyumweru binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iki gihugu.
Mu butumwa bwayo, AFC/M23 yihanganishije Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango w’ibwami muri Qatar ndetse n’abaturage b’iki gihugu, nyuma yo kubura uwahoze ari umuyobozi wacyo.
AFC/M23 yagize iti:“Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azibukwa nk’umuyobozi wihariye kandi ufite icyerekezo, wagize uruhare rukomeye mu guhindura Qatar ikaba igihugu gifite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyiyemeje guteza imbere amahoro, ibiganiro, iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu.”
Uyu mutwe wavuze ko umurage wa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani uzakomeza kuba icyitegererezo ku bisekuru bizaza muri Qatar ndetse no hanze yayo.
AFC/M23 kandi yavuze ko, nk’umwe mu bari mu biganiro by’ubuhuza biyobowe na Qatar hagati yayo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yabonye ubushake bw’iki gihugu mu guteza imbere ibiganiro, gukemura amakimbirane mu mahoro no gushaka umutekano urambye.
Yagize iti:“Izi ngamba zigaragaza indangagaciro n’icyerekezo byashyizweho kandi bigatezwa imbere bigizwemo uruhare na Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”
Mu gihe Qatar ikomeje imihango yo kunamira uwahoze ari umuyobozi wayo, AFC/M23 yavuze ko yifatanyije na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango w’ibwami, Guverinoma ndetse n’abaturage ba Qatar muri ibi bihe by’akababaro.
Qatar yatangiye kuyobora ibiganiro bitandukanye bigamije guhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 kuva mu ntangiriro za 2025.
Ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gushaka umuti w’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC, nubwo Kinshasa yakomeje kunengwa n’uruhande rwa AFC/M23 kutubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano, ndetse rugashinja ubuyobozi bwa Congo gukomeza ibikorwa byo guhohotera, kwica no kugirira nabi abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
AFC/M23 yihanganishije Emir wa Qatar nyuma y’urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani
Like This Post? Related Posts