Umuvugizi
Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, kuri iki cyumweru yakiriye
ku Cyicaro Gikuru cya RDF giherereye i Kimihurura itsinda rigizwe n'urubyiruko
42 rw'Abanyarwanda biga mu mahanga.
Aba banyeshuri
baturutse mu Bubiligi, Canada, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u
Bufaransa na Nijeriya, bari mu Rwanda mu rugendo rwiswe Youth Tour 2026. Uruzinduko
rwabo ku Cyicaro Gikuru cya RDF rwari rugamije kubafasha gusobanukirwa neza
uruhare rwa RDF mu kurinda ubusugire bw'u Rwanda, kubungabunga umutekano
w'igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry'imibereho n'ubukungu bwacyo.
Mu kiganiro
yabagejejeho, Lt Col Kabera yasobanuye urugendo rwo kwiyubaka rwa RDF
yanyuzemo, agaruka ku mateka y'u Rwanda n'ibyabaye bikageza kuri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanagaragaje uruhare rw'Ingabo za RPA Inkotanyi mu
guhagarika Jenoside, gutabara abaturage b'inzirakarengane, kubohora igihugu no
gushyiraho urufatiro rw'amahoro, ubumwe n'umutekano u Rwanda rwishimira muri
iki gihe, ruyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Umugaba w'Ikirenga
w'Ingabo z'u Rwanda, wayoboye RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Lt Col
Kabera yavuze ko intsinzi ya RPA Inkotanyi yubakiye ku ndangagaciro
n'imyitwarire myiza birimo gukunda igihugu, imyitwarire iboneye, kwitangira
abandi, gukorana umwete, kwihangana, ubunyangamugayo no kubahiriza amategeko
n'amabwiriza.
Yanashishikarije
aba banyeshuri gukomeza kwishimira kuba ari Abanyarwanda no gukoresha ubumenyi
n'ubushobozi bakura mu mahanga mu guteza imbere u Rwanda.Yabasabye kandi
gukomeza kuba maso birinda amakuru y'ibinyoma n'inkuru ziyobya zinyuzwa ku
mbuga nkoranyambaga no ku zindi nzira z'itumanaho.
Aba
banyeshuri banagiranye ikiganiro na Ofisiye bato ba RDF, barimo Capt Michael
Nsengiyumva ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu
iterambere ry'Ibigo, Capt Meron Rugazora, umupilote, na Capt Arielle Sekamana
ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga
n'itumamaho.
Aba
basirikare babasangije ubunararibonye bwabo mu kazi ka gisirikare
banabashishikariza kuzagaruka mu Rwanda nyuma yo kurangiza amasomo yabo kugira
ngo batange umusanzu mu iterambere ry'igihugu. Babasobanuriye ko RDF iha
amahirwe urubyiruko yo gukorera igihugu, bakoresheje ubumenyi
n'ubushobozi bavana mu mahanga.
Lt Col
Kabera yashimiye uru rubyiruko kuba rwasuye Icyicaro Gikuru cya RDF,
anabararikira gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza, gukunda igihugu no
kugikorera aho bazaba bari hose mu nshingano bazahitamo.