• Imyidagaduro / ABAHANZI

Mu rukerera  rwo kuri uya wa Gatanu ni bwo Umunyamerika Ashton Hall, Indian Ashton Hall na Ashton Small uzwi nka Kagarara bageze mu Rwanda, bavuye muri Bénin aho bari bamaze iminsi mu rugendo ruzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Nubwo bari bageze mu masaha y’ijoro, abanyamakuru n’abakunzi babo bari benshi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho bari baje kubakira.

Akigera i Kigali, Ashton Hall yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda, igihugu kivukamo inshuti ye Ashton Small, uzwi cyane nka Kagarara.

Abajijwe niba yari asanzwe azi u Rwanda mbere yo guhura na Kagarara, Ashton Hall yagize ati "Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya."

Uyu musore kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kwizera inzozi zabo no kudacika intege, kabone n’iyo haba hari abazibona nk’izidakwiye.

Yagize ati "Mukomeze kugira inzozi nini kandi ntimucike intege. Ntimukumve ababaca intege cyangwa ababita abasazi kubera ibyo mwifuza kugeraho."

Ashton Hall yanagaragaje ko yishimiye uko Ashton Small akomeje kwiyongera cyane mu mubare w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram. Yasabye Abanyarwanda bose kumukurikira kugira ngo ibikorwa bye bikomeze kugera kuri benshi.

Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bafite ubumuga.

Kuva icyo gihe, izina rya Ashton Small ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite umubare munini w’abamukurikira kuri Instagram kuko barenze ibihumbi 300.

Kwamamara kwe kwihuse bitewe ahanini n’urugendo amaze iminsi akorana na Ashton Hall, Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ikomeye akora, by’umwihariko iyo kwiruka.

Ashton Hall aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kugera nibura ku bamukurikira miliyoni kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bitandukanye.

Mu rugendo rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rubaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin bagezemo.

Mu minsi iri imbere, Ashton Hall na bagenzi be bategerejwe gusura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, banasure urugo rwa Kagarara ndetse banitabire ibikorwa bitandukanye byateguwe muri uru ruzinduko.





 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments