• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Umunyamabanga Mukuru mushya w'Umuryango w'Ibihugu by'Abarabu (Arab League), Nabil Fahmy, yasabye Iran guhagarika ibitero ikomeje kugaba ku bihugu by'Abarabu no kubahiriza ubusugire bwabyo. Yanenze kandi icyemezo cya Israel cyo kutemerera intumwa z'uyu muryango kwinjira muri Cisjordanie yigaruriwe kugira ngo zihure na Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas.

Nabil Fahmy yabivugiye i Cairo mu Misiri ku wa Mbere, mu ijambo rye rya mbere nyuma yo gutangira inshingano zo kuyobora Umuryango w'Ibihugu by'Abarabu.

Yashimangiye ko kubahiriza ubusugire bw'ibihugu by'Abarabu ari ihame ridakwiye na rimwe kurengwaho, asobanura ko ibikorwa bya Iran mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati biri mu bibangamiye cyane umutekano w'akarere.

Yagize ati: "Kubahiriza ubusugire bw'ibihugu by'Abarabu ni ihame shingiro tutazigera twemera ko rihungabanywa." Yakomeje ashimangira ko "Igitero cyose kigabwe ku gihugu kimwe cy'Abarabu gifatwa nk'igitero ku bihugu byose by'Abarabu."

Ku bijyanye n'ibibazo bya Palestine, Fahmy yavuze ko nubwo Israel yanze kumuha uburenganzira bwo kwinjira muri Cisjordanie yigaruriwe kugira ngo ahure na Perezida Mahmoud Abbas, Umuryango w'Ibihugu by'Abarabu uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo iryo huriro rigerweho.

Yagize ati: "Iki kibazo kizakomeza kuba kimwe mu byo Umuryango ushyira imbere, kandi ni na kimwe mu byo nanjye ku giti cyanjye nzashyira imbere."

Nabil Fahmy atangiye izi nshingano mu gihe Uburasirazuba bwo Hagati bukomeje kurangwa n'umwuka mubi. Amasezerano y'ubwumvikane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ari mu kaga, mu gihe ibitero Amerika igaba kuri Iran n'ibitero Iran ishinjwa kugaba ku bihugu by'Abarabu byo mu Karere ka Golfe byongeye gukaza umurego.

Muri icyo gihe kandi, amakimbirane akomeje muri bimwe mu bihugu by'Abarabu birimo Libani, Intara ya Gaza na Sudani, aho Umuryango w'Ibihugu by'Abarabu uvuga ko uzakomeza gushyigikira ibiganiro bya dipolomasi n'ubundi buryo bw'amahoro bugamije gushakira umuti urambye ibyo bibazo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments