• Amakuru / POLITIKI


Inteko Ishinga Amategeko ya Hongrie yatoye icyemezo cyo gukura ku mirimo Perezida Tamás Sulyok, nyuma y’uko ubutegetsi bushya bwa Minisitiri w’Intebe Péter Magyar bumushinje kutabasha kuyobora mu bwisanzure kubera isano ya hafi bivugwa ko yari afitanye n’ubutegetsi bwa Viktor Orbán wahoze ayobora iki gihugu.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’intsinzi ishyaka Tisza rya Péter Magyar ryabonye mu matora yabaye muri Mata 2026, ritsinze ishyaka Fidesz ryari rimaze imyaka 16 ku butegetsi.

Guverinoma nshya yakoresheje ubwiganze ifite mu Nteko ihindura Itegeko Nshinga, ihagarika manda ya Perezida Sulyok ndetse n’izindi nzego zari zarashyizweho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Viktor Orbán. Ubuyobozi bushya buvuga ko ibi bigamije kuvugurura inzego za Leta no kongera ubwigenge bwazo.

Muri icyo cyemezo kandi, hahagaritswe manda ya Péter Polt wari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Perezida Tamás Sulyok afite iminsi itanu yo gufata umwanzuro wo gushyira umukono kuri iri hindurwa ry’Itegeko Nshinga cyangwa kurishyikiriza Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ngo rurisuzume.

Minisitiri w’Intebe Péter Magyar yavuze ko mu gihe Sulyok yahitamo kurigeza mu rukiko, guverinoma izatangiza uburyo bwo kumukuraho burundu (impeachment), ibintu byahita bituma ahagarikwa ku mirimo. Yanavuze ko ubundi buryo bwakwirinda ikibazo cy’amategeko n’imiyoborere ari uko Perezida yakwegura ku bushake.

Abadepite b’ishyaka Fidesz ryahoze ku butegetsi basohotse mu cyumba cy’Inteko mbere y’itora, bavuga ko ubutegetsi bushya buri gushaka gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu. Bavuze kandi ko ihindurwa ry’Itegeko Nshinga riha guverinoma ububasha bukabije bwo kwirukana abayobozi ba Leta igihe cyose ibishatse.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments