Uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky
Sall, ategerejwe kugera i Dakar ku wa Gatanu, aho azagirana ibiganiro na
Perezida Bassirou Diomaye Faye>.
Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere agiriye
mu murwa mukuru wa Sénégal nyuma y'imyaka ibiri avuye ku butegetsi.
Nk'uko amakuru aturuka muri Sénégal
abivuga, uru ruzinduko ruzaba rugufi, ariko rugafatwa nk'urufite akamaro
gakomeye mu rwego rwa politiki, kuko ruzahuza abayobozi babiri bayoboye iki
gihugu mu bihe bitandukanye.
Kimwe mu bibazo byitezwe kuganirwaho
ni kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango
w'Abibumbye (Loni), aho ashaka gusimbura António Guterres. Kugira ngo ibyo
bishoboke, akeneye ko igihugu cye cya Sénégal kimushyigikira ku mugaragaro.
Nubwo Macky Sall yatanze ubusabe bwo
gushyigikirwa muri Gashyantare, kugeza ubu Leta ya Sénégal ntiratangaza ko
imushyigikiye.
Muri Werurwe, ubuyobozi bwa Dakar
bwatangaje ko butigeze butangiza cyangwa ngo bushyigikire kandidatire ye,
ibintu byatumye hakomeza kwibazwa niba azabona inkunga y'igihugu cye.
Ibi bibaye mu gihe politiki ya Sénégal
iri mu bihe by'impinduka, by'umwihariko nyuma y'uko umubano hagati ya Perezida
Bassirou Diomaye Faye n'uwahoze ari Minisitiri w'Intebe we Ousmane Sonko>,
utangiye kuzamo ubushyamirane.
Abasesenguzi bavuga ko iyi miterere
mishya ya politiki ishobora kugira uruhare ku cyemezo kizafatwa ku busabe bwa
Macky Sall.
Ku rundi ruhande, hari n'amajwi
akomeje gusaba ko ubutabera bukurikirana ibyaha bivugwa ko byakozwe mu gihe cy'ubutegetsi
bwa Macky Sall, cyane cyane ibikorwa by'urugomo n'urupfu byabaye mu
myigaragambyo yabaye hagati ya 2021 na 2024.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu
hamwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa mbere basaba ko hakorwa iperereza
ryigenga kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.
Nubwo hataratangazwa gahunda irambuye
y'ibiganiro hagati ya Perezida Diomaye Faye na Macky Sall, benshi babifata
nk'inama ishobora kugira ingaruka ku hazaza h'umubano wa politiki muri Sénégal
ndetse no ku rugendo rwa Macky Sall rwo kwiyamamariza kuyobora Umuryango
w'Abibumbye.