Umunyapolitike uzwi cyane muri Afurika, Kemi Seba, ufungiye
muri Afurika y'Epfo nyuma y'uko urukiko rusubitse urubanza rwari ruteganyijwe
gusuzuma ubusabe bwa Benin bwo kumwohereza muri icyo gihugu kugira ngo
akurikiranwe n'ubutabera.
Urubanza rwari ruteganyijwe
kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri, ariko urukiko rwafashe icyemezo cyo kurusubika
kugeza ku wa 11 Kanama 2026, kugira ngo abacamanza babanze bakomeze gusuzuma
dosiye n'ibimenyetso byatanzwe n'impande zombi mbere yo gufata umwanzuro.
Leta ya Benin ishinja Kemi Seba,
amazina ye nyakuri akaba Gilles Robert Capo Chichi, ibyaha birimo gushishikariza
urugomo no kwiba amafaranga, ivuga ko bifitanye isano n'uko yashyigikiye
igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri Ukuboza 2025. Icyakora, Kemi
Seba yamaganye ibyo birego byose, avuga ko nta shingiro bifite kandi ko bifite
impamvu za politiki.
Abamwunganira mu mategeko na bo
bakomeje kurwanya ubusabe bwa Benin bwo kumwoherezayo. Bavuga ko umukiliya wabo
ashobora guhura n'ingaruka zikomeye ku mutekano we no kutaburanishwa mu buryo
buboneye naramuka agejejwe muri Benin.
Kemi Seba n'umuhungu we batawe muri
yombi ku wa 13 Mata, nyuma yo gufatirwa ku mupaka bagerageza kuva muri Afurika
y'Epfo berekeza muri Zimbabwe, bafite visa zari zararengeje igihe.
Icyemezo kizafatwa n'urukiko ku wa 11
Kanama 2026 kizagena niba Kemi Seba azoherezwa muri Benin nk'uko iki gihugu
kibisaba, cyangwa niba azakomeza kuguma muri Afurika y'Epfo.
Uru rubanza rukomeje gukurikirwa
n'abantu benshi muri Afurika no hanze yayo, bitewe n'uko Kemi Seba ari umwe mu
banyapolitiki n'abarwanashyaka bazwi cyane baharanira ubwigenge bwa Afurika no
kwamagana ibyo yita ubukoloni bushya n'ingaruka z'ibihugu by'amahanga ku
mugabane wa Afurika.
Like This Post? Related Posts