• Amakuru / POLITIKI

Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Usta Kayitesi, ku mugoroba wo ku wa 14 Nyakanga 2026 yifatanyije na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Repubulika y’u Bufaransa, uzwi nka Bastille Day, usanzwe wizihizwa buri mwaka ku wa 14 Nyakanga.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Guverinoma y’u Rwanda, abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa b’u Bufaransa, ndetse n’inshuti z’ibihugu byombi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Amb. Usta Kayitesi yashimye umubano mwiza umaze imyaka uranga u Rwanda n’u Bufaransa, avuga ko ukomeje gushingira ku bwubahane, ibiganiro byubaka n’ubufatanye bugamije inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Yagaragaje ko mu myaka ishize ibihugu byombi byateye intambwe igaragara mu kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubukungu, uburezi, ubuzima, umuco, ubutabera, ishoramari n’iterambere.

Yashimangiye ko u Rwanda ruha agaciro umubano warwo n’u Bufaransa kandi ko ruzakomeza gukorana na bwo mu rwego rwo guteza imbere amahirwe mashya y’ubufatanye no gushimangira umutekano n’iterambere ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Amb. Usta Kayitesi yanagarutse ku busobanuro bw’umunsi wa 14 Nyakanga, wizihizwa nk’Umunsi Mukuru wa Repubulika y’u Bufaransa.

Uyu munsi wibutsa ifatwa rya gereza ya Bastille ku wa 14 Nyakanga 1789, igikorwa cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’Impinduramatwara y’Abafaransa (French Revolution), yahinduye amateka y’icyo gihugu ndetse ikanagira uruhare mu gukwirakwiza amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko uyu munsi ushingiye ku ndangagaciro eshatu z’ingenzi za Repubulika y’u Bufaransa ari zo:Liberté (Ubwisanzure),Égalité (Uburinganire) Fraternité (Ubuvandimwe)

Yasobanuye ko izi ndangagaciro zitari iz’Abafaransa gusa, ahubwo ari amahame akomeje kugira uruhare rukomeye mu kubaka amahoro, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ubutabera n’imikoranire hagati y’ibihugu.

 

Mu myaka ishize, u Rwanda n’u Bufaransa byakomeje kubaka umubano mushya ushingiye ku bwizerane n’ubufatanye.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, umuco, ururimi rw’Igifaransa, ubutabera n’ishoramari.

U Bufaransa bukomeje kuba bumwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu mishinga y’iterambere, binyuze mu nkunga z’ibigo byabwo n’abashoramari b’Abafaransa bakomeje kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda.

Mu rwego rw’uburezi, impande zombi zikomeje gukorana mu guteza imbere kwigisha ururimi rw’Igifaransa no kongerera ubushobozi amashuri makuru n’ibigo by’ubushakashatsi.

Mu rwego rw’ubukungu, hakomeje gushyirwa imbaraga mu gukurura ishoramari, guteza imbere ubucuruzi no gushyigikira imishinga y’iterambere rirambye.

Kwizihiza Umunsi Mukuru wa Repubulika y’u Bufaransa mu Rwanda ni kimwe mu bikorwa bya dipolomasi bigaragaza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Buri mwaka, uyu muhango uba umwanya wo gusuzuma aho umubano ugeze, kuganira ku mahirwe mashya y’ubufatanye no gushimangira ubushake bwo gukomeza gukorana mu nyungu z’abaturage.

Mu gusoza ijambo rye, Amb. Usta Kayitesi yongeye gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi n’u Bufaransa, rugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ufite ejo hazaza heza, bushingiye ku ndangagaciro z’ubwubahane, ubufatanye n’iterambere rirambye.

Ibirori byo kwizihiza Bastille Day byasojwe n’ubusabane bwahuje abayobozi, abadipolomate n’abatumirwa batandukanye, bakomeza kuganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments