Kuri uyu wa 15
Nyakanga 2026, Minisitiri wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe
kwishyira hamwe kw'akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi, yageze i Bujumbura
mu Burundi nk'intumwa idasanzwe ya Perezida Félix Tshisekedi.
Uru
ruzinduko rwa dipolomasi rubaye nyuma y'ibiganiro by'akarere Minisitiri
Anzuluni yari amaze kugirira muri uganda no muri Togo, bigamije gushimangira
ubufatanye bw'ibihugu byo mu karere mu gushakira amahoro arambye uburasirazuba
bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo
kugera i Bujumbura, Floribert Anzuluni yakomereje urugendo rwe i Gitega, aho
yakiriwe na Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Muri uwo mubonano,
yashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Félix
Tshisekedi.
Ibiganiro
hagati y'impande zombi byibanze ku gushimangira umubano n'ubufatanye hagati ya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi, ishusho y'umutekano
ukomeje kuba mubi mu burasirazuba bwa RDC, ndetse n'uruhare rw'ibihugu byo mu
karere mu gushaka ibisubizo bya dipolomasi byatuma amahoro agaruka muri ako
gace kamaze imyaka karazahajwe n'imitwe yitwaje intwaro.
Uru
ruzinduko ruri mu bikorwa byinshi bya dipolomasi leta ya Kinshasa imaze iminsi
ikora mu rwego rwo gushaka ubufatanye bw'ibihugu bituranye.
Mbere yo kugera mu Burundi, Floribert Anzuluni
yari yahuye na Perezida wa uganda, Yoweri Kaguta Museveni, i Kisozi,
amushyikiriza ubutumwa nk'ubwo bwa Perezida Tshisekedi bwerekeye guhuza
imbaraga z'ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari mu kugarura amahoro
n'umutekano.
Floribert
Anzuluni, uherutse kugirwa Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw'akarere muri
guverinoma ya RDC, afite inshingano zikomeye zo gukomeza umubano wa Kinshasa
n'imiryango y'akarere.
Muri iyo
harimo Inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari (CIRGL/ICGLR), ifite
icyicaro gikuru i Bujumbura, ikomeje kugira uruhare mu gushakira ibisubizo
ibibazo by'umutekano n'iterambere mu karere.
Abakurikiranira
hafi ibibazo byo muri aka karere k’ibiyaga bigari bavuga ko
uru ruzinduko rwa Floribert Anzuluni mu Burundi ari ikimenyetso cy'uko
ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje gushyira imbaraga mu nzira za
dipolomasi no mu bufatanye bw'akarere, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo
cy'umutekano mu burasirazuba bwa RDC no guteza imbere amahoro arambye mu Karere
k'Ibiyaga Bigari.