• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Imvura nyinshi yaguye mu majyaruguru ya Chile yateje ibiza bikomeye birimo inkangu, amabuye yaguye mu mihanda n'imigezi yuzuye, bituma imihanda myinshi ifungwa ndetse abaturage bo mu gace ka Alto del Carmen basigara batagerwaho n'ubutabazi.

Amashusho yafashwe ku Cyumweru agaragaza imihanda yuzuye ibyondo, imigezi yarenze inkombe n'ibisigazwa by'ibyatembanywe n'amazi, mu gihe inzego z'ubutabazi zikomeje gusuzuma ibyangiritse no gushaka uko imihanda yakongera gukoreshwa.

Ikibazo gikomeye kiri mu gace ka Juntas de Valeriano, aho umuntu umwe akomeje kuburirwa irengero nyuma y'uko urubura rwaturutse ku musozi rumutwaye. Umuyobozi w'Akarere ka Alto del Carmen, Cristian Olivares, yavuze ko imvura yibasiye Intara ya Atacama yatumye amazi menshi yuzura mu mibande no mu migezi, bituma abaturage benshi batabasha kugera aho bakeneye.

Yagize ati: "Abaturage bose basigaye bari mu bwigunge kubera imigezi yuzuye amazi menshi. Mu by'ukuri, aka karere kose ka Alto del Carmen katandukanijwe n'ibindi bice."

Olivares yavuze kandi ko n'ahandi harimo mu kibaya cya Punta Negra, ibyondo n'amabuye byuzuye mu mihanda ku buryo kugerayo n'imodoka byabaye ikibazo gikomeye.

Yongeyeho ati: "Imibande hafi ya yose yuzuye amazi. Hari ibyondo byinshi mu mihanda, twagerageje kugera ahantu hatandukanye dukoresheje imodoka ariko byarananiranye kubera uko imihanda yangiritse."

Inzego z'ubutabazi zikomeje gukurikirana uko ibintu byifashe no gufasha imiryango yagizweho ingaruka, nubwo ibikorwa byo gutabara bikomeje kugorana cyane cyane mu bice byo ku misozi miremire.

Nubwo iyi mvura yateje ibibazo bikomeye, bamwe mu baturage bavuga ko ari ingirakamaro kuko yari imaze igihe itagwa, kandi izafasha kongera amazi mu bigega ndetse inafashe ubuhinzi bwo muri ako gace.

Umwe mu baturage, Enrique Gonzalez, yavuze ko abahinzi bari bategereje cyane iyi mvura.

Yagize ati: "Hari hashize igihe kinini imvura itagwa. Aya mazi ni ingenzi kuko azafasha ibigega by'amazi kuzura, kandi ni ingenzi cyane ku bikorwa by'ubuhinzi byo muri iki kibaya."

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Chile n'inzego z'ubutabazi bukomeje gusuzuma ibyangiritse, gushakisha umuntu waburiwe irengero, gufasha abagizweho ingaruka no gukuraho ibyondo n'amabuye byafunze imihanda.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments