• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatorewe kuyobora Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), asimbuye Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, mu nama yabereye i Freetown ku Cyumweru.

Amashusho yo muri iyo nama agaragaza Perezida Faye ahabwa inkoni y'ubuyobozi, ageza ijambo ku bitabiriye Inama ya 69 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za ECOWAS, mbere yo kwicarana n’abakuru b’ibihugu, ba Minisitiri ndetse n’abayobozi ba Komisiyo y’uwo muryango.

Mu ijambo rye, Faye yavuze ko azakomeza kubakira ku murage w’imyaka 50 ECOWAS imaze ishinzwe, ashimangira ko azaharanira guhuza ibihugu bigize uwo muryango no guhangana n’ibibazo biri kuwugariza.

Yagize ati: "Nzaharanira gukomeza umurage wubakiwe ku bufatanye n’ubwuzuzanye, tuwuhuza n’ibibazo by’iki gihe birimo umutekano rusange, ituze ry’inzego, ubusugire bwa politiki n’ubukungu, ndetse no gutuma Afurika y’Iburengerazuba igira ijwi rikomeye kandi ryizewe ku rwego mpuzamahanga."

Perezida Faye atangiye izi nshingano mu gihe ECOWAS ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo iterabwoba, ihungabana rya politiki ndetse no gutandukana n’ibihugu bitatu bya Burkina Faso, Mali na Niger, byavuye muri uwo muryango bigashinga ihuriro ryabyo ryiswe Alliance of Sahel States (AES).

Muri iyo nama kandi, Sénégal yongeye guhabwa undi mwanya ukomeye, aho Jenerali Birame Diop yagizwe Perezida wa Komisiyo ya ECOWAS.

Diop, wabaye Minisitiri w’Ingabo wa Sénégal ndetse akanaba umujyanama wa Loni mu bya gisirikare, azatangira inshingano ze ku cyicaro cya ECOWAS i Abuja muri Nigeria ku wa 1 Nzeri, asimbuye Umunya-Gambiya Omar Alieu Touray.

Kwegukana imyanya ibiri ikomeye muri ECOWAS biha Sénégal uruhare rukomeye mu miyoborere y’uwo muryango, mu gihe ukomeje gushaka uburyo bwo kongera ubumwe hagati y’ibihugu biwugize no gusobanura umubano uzagirana n’ibihugu bya Sahel byawuvuyemo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments