• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwiyemeje gukomeza kubungabunga Umujyi wa Goma, ukarushaho kuba uwishimirwa n’abawugenderera, ugatandukana n’uwa Kinshasa ukomeje kuzahazwa n’imiyoborere mibi.

Iri huriro ryatangaje ibi nyuma yuko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubuyobozi bwaryo bwakoze igikorwa cyo gutera ibiti muri uyu Mujyi usanzwe ari Icyicaro Gikuru cyaryo.

Ni igikorwa cyayobowe n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa, wari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye muri iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka buvuga kuri iki Gikorwa, yahaye ikaze abantu gusura uyu Mujyi wa Goma “urangwa n’ibiti bitoshye, aho kongera amashyamba, kurengera ibidukikije, no kubishishikariza abaturage atari imvugo gusa, ahubwo ari no mu ngiro n’ibikorwa bifatika mu nyungu z’abariho ubu n’abo mu gihe kizaza.”

Kanyuka yavuze ko iki gikorwa cyatangijwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, gishimangira “icyerekezo cyayo cy’ubuyobozi bufite intego, bushingiye ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kuvugurura ibikorwa byo kwita ku bimera, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”

Yakomeje agira ati “Buri giti giterwa kigaragaza igikorwa cy’inshingano, ishoramari mu gihe kizaza, n’ikimenyetso cya politiki ishyira inyungu rusange n’iterambere rirambye mu bikorwa byayo.”

Kanyuka kandi yavuze ko muri iki gihe, umujyi wa Goma uri kwigaragaza nk’umujyi urangwa n’ibidukikije, wishimirwa na ba mukerarugendo, kandi urengera ibidukikije, nk’icyitegererezo cya Kivu y’Amajyaruguru, bigaragaza ko ubuyobozi bw’ibanze, bushingiye ku gushishikariza abaturage, kurangwa n’imyitwarire myiza no gucunga neza umutungo w’Igihugu cyabo.

Umuvugizi wa AFC/M23 yakomeje agira ati “Ku rundi ruhande, Kinshasa ikomeje kuzahazwa n’ingaruka z’ubuyobozi bubi zirangwa n’imitegekere mibi idasobanutse, iterambere ry’imijyi ritagenzurwa, no gusesagura umutungo wa leta. Inyerezwa ry’imari ya leta rikomeje, kutagira politiki nyayo y’ibidukikije, n’ibikorwa by’ingenzi biteganywa n’inyungu z’abantu bacye bikomeje gushyira mu kaga ahazaza h’Abanyekongo babarirwa mu mamiliyoni.”

Yavuze kandi ko ibi bigaragaza ibyerecyezo bibiri bitandukanye hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, kuko ibice bigenzurwa n’iri Huriro bikomeje kugera ku iterambere n’umutekano bihamye.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments