Perezida
Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates, washinze
akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation, baganira ku
gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, ubwenge buhangano
n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Ibiganiro
byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2026, ubwo Bill Gates ari mu Rwanda mu
ruzinduko rugamije kureba intambwe igihugu kimaze gutera mu bikorwa byo guteza
imbere urwego rw’ubuzima.
Mu butumwa
bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko
Perezida Kagame na Bill Gates baganiriye ku kongera no gushimangira ubufatanye
hagati y’u Rwanda na Gates Foundation.
Bwagize buti
“Baganiriye ku kongerera gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Gates
Foundation harimo kwihutisha ubufatanye mu buzima, iterambere ry’ubuhinzi,
Ubwenge Buhangano n’ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga mu guteza imbere
iterambere ry’u Rwanda.”
Muri uru
ruzinduko, Bill Gates yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu
Karere ka Rwamagana. Yanasuye kandi Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’umwe
mu Bajyanama b’Ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n’imikorere y’urwego rw’ubuzima
kuva ku rwego rw’umudugudu.
Bill Gates
kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe
muri Jenoside zihashyinguye, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi n’urugendo rwo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32.
Mu butumwa
yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gates
yishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera n’uburyo rwongeye kwiyubaka nyuma
y’ibyo rwanzuzemo.
Yagize ati:
“Biratangaje cyane kubona uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi rukaba ruri kubaka igihugu gikomeye.
Uru rwibutso ni ingenzi cyane mu gukomeza kuzirikana no kubungabunga amateka
y’abazize Jenoside.”
Mbere
y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Bill Gates yari yatangaje ashishikajwe no kureba
uburyo igihugu kiyubatse mu nzego nzego zitandukanye no gushyira mu bikorwa
gahunda zigera ku baturage.
Yavuze ko
kuva mu 2000, impfu z’abana b’Abanyarwanda batarageza ku myaka itanu
zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z’abagore ziterwa n’ibibazo byo gutwita no
kubyara zagabanutseho 85%.
Binyuze muri
Gates Foundation, Bill Gates ashyigikiye gahunda y’u Rwanda yo gukoresha
ubwengwe buhangano AI, mu kwita ku buzima bw’ababyeyi no kuvura indwara, aho
binyuze muri gahunda nka Horizon 1000, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere
bigerageza ibi bikoresho mu mavuriro y’ibanze.
Horizon 1000
ni gahunda y’ikoranabuhanga rya AI, igamije kunganira abaganga no kunoza
serivisi z’ubuvuzi mu mavuriro y’ibanze. Yatangiye igeragerezwa mu Rwanda,
ikaba ifite intego yo kugeza ibi bikoresho ku bigo by’ubuvuzi 1.000 muri
Afurika (uhereye mu Rwanda) bitarenze umwaka wa 2028.
Like This Post? Related Posts