Abasirikare
b'u Rwanda bagize RWANBATT-15 basoje umwaka bari mu butumwa bw'Umuryango
w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya centrafrique , bambitswe Umudari w'Ishimwe na Nyakubahwa
Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya centrafrique . Uyu muhango
wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui.
Umuhango wo
kubambika imidali wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Bangui, ku wa 21
Nyakanga 2026. Witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique,
Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu
nzego z’igisirikare, ndetse n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Uyu mudari
watanzwe mu rwego rwo gushimira Ingabo z'u Rwanda, ubwitange n'ubunyamwuga
byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri cantrafrique , aho
bagize uruhare mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano
n'ituze.
Umudari
bahawe, uzwi kandi nka Presidential
Medal of Appreciation, ni ikimenyetso cy’ishimwe rya Perezida Touadéra ku
murimo abasirikare b’u Rwanda bakoze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no
gufasha abaturage ba Centrafrique.
Umuyobozi wa
Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika yacentrafrique
ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye
mu gusohoza inshingano zayo. Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse
n'ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.
U Rwanda rumaze imyaka rufatanya n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, binyuze mu butumwa bwiswe MINUSCA (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic) bugamije gufasha mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze muri icyo gihugu.