• Amakuru / POLITIKI


Abatuye hafi y'agace ka Cité de l'OUA, ahaherereye ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baraye bagize ijoro ritoroshye nyuma yo kumva urusaku rw'amasasu menshi rwateye impungenge n'ubwoba muri ako gace.

Ayo masasu yatangiye kumvikana mu gace ka Ngaliema, kamwe mu duce turimo inzego nkuru z'ubutegetsi bwa Leta. Mu ntangiriro, abaturage benshi ntibari bazi icyayateye, bituma havuka impungenge ko umutekano w'ibiro bikomeye bya Leta ushobora kuba wahungabanye.

 

Nyuma y'igihe kigera hafi ku isaha, haje kumenyekana ko ayo masasu yarashwe mu gihe imfungwa zirenga 30 zageragezaga gutoroka kasho y'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare iherereye muri Komini ya Ngaliema.

 

Abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b'igihugu (Garde Républicaine – GR) bahise batangira ibikorwa byo guhiga no gufata izo mfungwa. Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko umubare munini wazo wamaze gufatwa usubizwa muri kasho, mu gihe izindi zagishakishwaga.

 

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu mfungwa wafashwe agaragara yakomeretse, amaboko n'imyambaro bye byanduye amaraso. Yumvikana atakambira abasirikare bamwicaje hasi, mu gihe bamubazaga ibibazo.

 

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026, ibikorwa byo gushakisha imfungwa zitarafatwa byari bigikomeje, mu rwego rwo kuzirindira no kuzisubiza aho zari zifungiye.

 

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa RDC ntiburatangaza umubare nyawo w'imfungwa zatorotse cyangwa izamaze gufatwa, ndetse ntiburanasobanura niba hari abaguye cyangwa abakomeretse muri icyo gikorwa.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments