• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Nibura abantu 23 bamaze kwitaba Imana, abandi 80 barakomereka, mu gihe abarenga 100 bakomeje kuburirwa irengero nyuma y'imyuzure ikaze yibasiye Intara ya Nuristan mu burasirazuba bwa Afghanistan.

Amashusho yafashwe ku wa Kabiri agaragaza abaturage n'abatabazi bashakisha abarokotse mu byondo n'ibirundo by'ibisigazwa n'ibyasenyutse, mu gihe abandi bagenzura inyubako zangiritse ndetse bakuraho ibyondo n'imyanda yasizwe n'iyo myuzure.

Jamal Khan, umwe mu bacuruzi bo muri ako gace, yavuze ko imyuzure yabagezeho mu buryo butunguranye igatwara ibintu byose.

Yagize ati: "Amazi yaje mu buryo butunguranye atwara ibintu byose. Yatwaye abantu, amatungo yacu, amaduka yacu ndetse n'inyama twari twateganyije kugurisha. Yanatwaye amatungo yose twareraga mu ibagiro ryacu."

Ikigo gishinzwe guhangana n'ibiza muri Afghanistan cyatangaje ko iyo myuzure yibasiye Nuristan ku wa Mbere, igahitana abantu 23, igakomeretsa 80, mu gihe abarenga 100 bagishakishwa.

Iyo myuzure yanasenye inyubako nyinshi, zirimo izo mu Murwa Mukuru w'Intara ya Nuristan, Parun, umwe mu duce twangiritse cyane.

Afghanistan ikunze kwibasirwa n'ibiza birimo imyuzure, inkangu n'inkubi z'umuyaga, cyane cyane mu bice by'icyaro bifite ibikorwa remezo bidakomeye, bigatuma abaturage baho bahura n'ingaruka zikomeye igihe habaye ibiza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments