Abantu ibihumbi 270 bakuwe mu byabo mu Bufaransa no muri Espagne kubera inkongi y’umuriro yibasiye ibice bitandukanye by’ibi bihugu.
Mu Bufaransa, abantu bagera ku bihumbi 200 bimuwe, cyane cyane mu duce twa Gironde na Landes. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Laurent Nuñez, yavuze ko kuva umwaka watangira hamaze gushya hegitari hafi ibihumbi 98.
Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu yavuze ko iyi nkongi idasanzwe, ashimangira ko icyihutirwa ari ukurengera ubuzima bw’abantu no kubahiriza amabwiriza yo kwimuka.
Muri Espagne, nibura abantu ibihumbi 60 bamaze kwimurwa mu gihe inkongi ikomeje kwibasira uduce turi hafi ya Madrid. Minisitiri w’Intebe Pedro Sánchez yavuze ko intego ya mbere ari ugutabara ubuzima no kurinda ahatuwe, ariko aburira ko igihugu kigihanganye n’ibihe bikomeye. Muri uyu mwaka, inkongi y’umuriro imaze kwangiza hegitari ibihumbi 130 z’amashyamba.
Ubushyuhe bukabije, imvura nke n’ibimera byumye ni byo byorohereje inkongi gukwirakwira. Ukwezi kwa Kamena kwagize umwihariko wo gushyuha kurusha ikindi gihe mu Burayi bw’Iburengerazuba.
Imihindagurikire y’ibihe ni yo iri kongera ibyago by’inkongi zibasira ibice binyuranye i Burayi. Inkongi kandi zavuzwe mu Butaliyani no muri Ecosse.