Ku wa Kane tariki ya 7 Nzeri 2023, Nibwo Munyankindi Benoît wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, FERWACY yagejejwe mu rukiko atangira kuburana ku byaha akekwaho.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Munyankindi Benoît wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, FERWACY, ukurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Munyankindi yatawe muri yombi, tariki 21 Kanama 2023, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Icyaha akurikiranyweho gifitanye isano no kuba yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa muri Shampiyona y’Isi mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufunga by’agateganyo Munyankindi kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze.
Bwagaragaje ko yakoresheje ububasha bwe, agashyira umugore we Uwineza Providence ku rutonde rw’abagomba kujya mu irushanwa ryabereye muri Ecosse kandi yabikoze agendeye ku marangamutima.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyankindi yashakiye visa umugore we ndetse agenda ku rutonde nk’umuyobozi muri delegasiyo [kuko yari afite n’ikarita ibyerekana], nyamara ngo atari akwiye kugenda.
Nyuma yo kwerekana izo mpamvu nkomezacyaha, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko uregwa yakomeza kuburana afunze.
Mu iburana rye, Munyankindi yahakanye ibyo akurikiranyweho, avuga ko umugore we yagiye mu irushanwa ahagarariye Ikipe ya Nyabihu [Cycling Team], asanzwe abarizwamo kandi ifite abakinnyi bari muri Shampiyona y’Isi yabereye i Glasgow muri Ecosse nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Yavuze ko yashakaga kureba urwego abakinnyi b’ikipe yari ahagarariye bariho no kurushaho kwiga ibyanozwa mu kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda mu 2025.
Nyuma yo kwisobanura, Munyankindi n’umwunganira mu mategeko basabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite aho abarizwa hazwi kandi atatoroka ubutabera.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa rya Munyankindi uregwa muri uru rubanza uzasomwa ku wa 12 Nzeri 2023.
Icyaha Munyankindi akurikiranyweho gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa, uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.