• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA) cyafunze inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye, nyuma y'ubugenzuzi bwagaragaje ko zitubahiriza amabwiriza agenga ubuziranenge n'umutekano w'ibicuruzwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo kigamije kurengera ubuzima bw'abaturage no gukumira ikwirakwizwa ry'ibinyobwa bishobora guteza ingaruka ku buzima.

Urwo rwego rwategetse abaranguzi n'abacuruzi guhita bakura ku isoko ibinyobwa byakozwe n'izi nganda, mu gihe abaturage basabwe kubihagarika kubikoresha.

Inganda zafunzwe zirimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

Rwanda FDA yasabye kandi abakora, abakwirakwiza n'abacuruza ibyo binyobwa kubahiriza amabwiriza yatanzwe kugira ngo ubuzima bw'abaturage bukomeze kurindwa.

Iki cyemezo kije gikurikira irindi tangazo rya Rwanda FDA ryahagaritse by'agateganyo impushya zose zo gutumiza Ethanol (Neutral Spirit) kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 40 bapfuye bazize kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Abandi basaga 100 bagize ibibazo bikomeye by'ubuzima, harimo bamwe bahumye burundu.

Rwanda FDA yavuze ko izakomeza ubugenzuzi ku nganda zikora ibiribwa n'ibinyobwa kugira ngo ibicuruzwa bigezwa ku baturage byubahirize ibisabwa n'amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku Itegeko No 003/2018 rigena inshingano zayo ndetse no ku bugenzuzi bwakozwe ku mabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa.

Urwego rwatangaje ko rwafunze ibikorwa by’inganda zikora ibyo binyobwa ziri ku rutonde rwaherekeje itangazo, ndetse runategeka ko impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa zihagarikwa.

Rwanategetse ko ibinyobwa byose byakozwe n’izo nganda bihita bivanwa ku isoko, ndetse rubuza abakora ibyo binyobwa kongera kubikora cyangwa kubicuruza kugeza igihe bazaba bujuje ibisabwa n’amategeko.

Abacuruzi n’ababikwirakwiza basabwe guhita bahagarika kubigurisha no kubisubiza aho babikuye, mu gihe abakora ibyo binyobwa bategetswe kubigeza kuri Rwanda FDA kugira ngo bigenzurwe cyangwa bisenywe hakurikijwe amategeko.

Rwanda FDA yanaburiye ko uzarenga kuri aya mabwiriza azahanwa hakurikijwe amategeko, isaba abaturage kwirinda kunywa cyangwa kugura ibinyobwa biri ku rutonde rw’ibyahagaritswe.

Urwego rwashimangiye ko iki cyemezo kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubahiriza amahame y’ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa biri ku isoko.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments