• Amakuru / MU-RWANDA


Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rishya rigenga ubworozi n’uburobyi, ririmo ingingo zishyiraho ibihano bikarishye ku bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abantu n’ibinyabuzima mu kaga.

Muri iri tegeko ryatowe ku wa 28 Kamena 2026, harimo ingingo iteganya ko umuntu uzataburura itungo ryapfuye cyangwa igice cyaryo azaba akoze icyaha, aho ashobora gucibwa ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na miliyoni 1 Frw, ndetse n’igifungo gishobora kugera ku mwaka umwe.

Iyo inyama z’iryo tungo zitaburuwe zateye umuntu indwara idakira, ubumuga cyangwa kwangirika burundu kw’igice cy’umubiri, uwabikoze ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Mu gihe ibyo bikorwa byaba byateye urupfu rw’umuntu, igihano gishobora kugera ku gifungo cy’imyaka 10.

Iri tegeko kandi rikomeza kurwanya uburobyi bukorwa mu buryo butemewe, aho umuntu uzakoresha ibintu bihumanya amazi, ibiturika, amashanyarazi cyangwa ubundi buryo bwangiza ibinyabuzima byo mu mazi ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 10 Frw, ndetse n’igifungo kiri hagati y’amezi 15 n’imyaka ibiri.

Abadepite bavuga ko iri tegeko rigamije kuvugurura imiyoborere y’ubworozi n’uburobyi, kurinda ubuzima bw’abaturage, kubungabunga umutungo kamere no guteza imbere uburobyi burambye.

Iri tegeko rije nyuma y’ibibazo byagiye bigaragara aho bamwe mu baturage bajyaga bataburura amatungo yapfuye bakarya inyama zayo, rimwe na rimwe bikabaviramo uburwayi. Urugero ni abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bariye inyama z’inka yari yarapfuye nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’ibisazi, bamwe bakajya kwivuza.

Itegeko rimaze gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, risigaje gushyirwaho umukono no gushyirwa mu Igazeti ya Leta kugira ngo ritangire gukurikizwa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments