• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yatangaje impinduka enye zikomeye zigamije kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda, zirimo kongera igihe cyo kwiga ku banyeshuri bo mu mashuri nderabarezi (TTC), kuvugurura gahunda y'umunsi w'amasomo, kongera amafaranga y'ifunguro ku mashuri no gukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire mibi.

Abanyeshuri ba TTC bazajya biga imyaka itanu

Guhera muri Nzeri 2026, abanyeshuri bazinjira mu mashuri nderabarezi (TTC) bazajya bakurikira amasomo mu gihe cy'imyaka itanu, aho kuba itatu nk'uko byari bisanzwe.

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko intego ari ukugira abarimu bo mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi ya kaminuza (A0) mu myaka 10 iri imbere.

Yasobanuye ko abarimu basanzwe bigisha batazasezererwa, ahubwo bazahabwa amahugurwa n'amahirwe yo gukomeza amashuri kugira ngo bazamure ubumenyi.

Ingengabihe y'amashuri iravugururwa

MINEDUC yatangaje ko amasaha abanyeshuri batangirira amasomo atazahinduka, ariko kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane bazajya barangiza amasomo saa cyenda n'igice (15:30), hanyuma bakore ibikorwa byunganira amasomo kugeza saa kumi n'imwe (17:00).

Ku wa Gatanu, abanyeshuri bazajya bataha saa cyenda n'igice, mu gihe abarimu bazakoresha uwo mwanya mu mahugurwa no kunoza imyigishirize.

Ibi bikorwa bizibanda ku guteza imbere impano, ubufatanye n'ubumenyi ngiro binyuze mu matsinda yo kuganira (debate clubs) n'ibindi bikorwa bifasha gushimangira ibyo abanyeshuri bize.

Amafaranga y'ifunguro ku mashuri arizongera

Guhera muri Mutarama 2027, umusanzu w'ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri nawo uzazamurwa.

Mu mashuri y'inshuke n'abanza, amafaranga azava kuri 975 Frw agere kuri 2.000 Frw.

Mu mashuri yisumbuye yiga bataha, azava kuri 19.500 Frw agere kuri 24.000 Frw, naho mu mashuri acumbikira abanyeshuri azava ku 85.000 Frw agere ku 110.000 Frw.

Leta na yo yatangaje ko izongera amafaranga itanga mu gufasha iyi gahunda, ndetse amafaranga agenerwa amashuri mu bikorwa bya buri munsi (Capitation Grant) akaziyongera ku kigero cya 65%.

Hazakazwa ibihano ku myitwarire mibi

MINEDUC yatangaje ko igiye gukaza ingamba zo guhangana n'imyitwarire mibi mu mashuri.

Abanyeshuri, abarimu cyangwa abandi bakozi bazafatwa bafite inzoga cyangwa ibiyobyabwenge ku ishuri bazajya bahita birukanwa.

Abanyeshuri bazafatwa barwana, bakomeretsa bagenzi babo cyangwa bakubita abarimu na bo bazajya birukanwa mu ishuri, bagafashwa n'izindi nzego hanze y'ishuri.

MINEDUC yanatangaje ko gukoresha telefoni mu gukopera ibizamini bizahanwa byihuse, aho uzafatwa azahita ahabwa ubusa (zeru) muri icyo kizamini.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi mpinduka zigamije kubaka uburezi bufite ireme, bushingiye ku bumenyi, ikinyabupfura n'umutekano w'abanyeshuri n'abarimu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments