Minisiteri
Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko yakiriye icyiciro cya 24
cy’abimukira 177 bashaka ubuhungiro, baturutse muri Libya.
Abimukira u
Rwanda rwakiriye ku wa 5 Kanama 2026 barimo Abanya-Sudani 68, Abanya-Eritrea 66,
Abanya-Somalia 2, Abanya-Ethiopia 15 n’Abanya-Sudani y’Epfo 26.
Aba baje
biyongera ku bandi u Rwanda rwakiriye kuva iyi gahunda yatangira muri Nzeri
2019, aho kugeza ubu hamaze kwakirwa impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga
3.000.
Bakiriwe ku
bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda ya Emergency Transit
Mechanism, ETM n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR),
bakaba bahise bajyanwa gucumbikirwa by’agateganyo mu Kigo cya Gashora Emergency
Transit Centre giherereye mu Karere ka Bugesera.
MINEMA
yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubungabunga umuco warwo wo guha ubuhungiro
abantu bahunze intambara, ihohoterwa n’itotezwa.
Yagize iti:
“U Rwanda rukomeje kwiyemeza kwakira no kurinda abantu bakeneye ubuhungiro.”
Minisiteri
kandi yatangaje ko muri gahunda ya ETM, impunzi n’abasaba ubuhungiro 2.681 bari
barakuwe muri Libya bamaze kubona ibisubizo birambye, aho bimuriwe gutura
burundu mu bindi bihugu.
Muri ibyo
bihugu, Canada ni yo yakiriye umubare munini w’abimuwe, aho yakiriye 927.
Ikurikirwa n’u Bufaransa bwakiriye 332, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye
325, Suède yakiriye 297, Finlande 271, Norvège 229, u Budage 132, u Buholandi
94 ndetse n’u Bubiligi bwakiriye 72.
Gahunda ya
Emergency Transit Mechanism (ETM) yashyizweho binyuze mu bufatanye bwa
Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).