Guverinoma
y’u Rwanda yatangaje ko kurengera ubuzima bw’abaturage ari ihame ridakuka,
ishimangira ko nta na rimwe ishobora kwemera ibikorwa bishyira ubuzima
bw’Abanyarwanda mu kaga, kabone n’iyo byaba bifitanye isano n’ubukungu cyangwa
akazi.
Ibi
byagarutsweho n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, ku wa 6 Kanama 2026.
Makolo
yabwiye Royal FM, ko ibiri gukorwa byose biri muri gahunda ya guverinoma yo
gukiza ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati:
“Gahunda yacu ya mbere ni ugukiza ubuzima. Ubuzima bw’abaturage ni bwo buza
mbere; ibyo ntibigibwaho impaka kandi nta na rimwe tuzashyira mu kaga ubuzima
bw’abaturage.”
Umuvugizi wa
Guverinoma yavuze ko nubwo hari abatakaje akazi bitewe no gufunga inganda
ikigamijwe ari ugutuma Abanyarwanda babaho kandi bafite ubuzima bwiza.
Yongeyeho ko
Guverinoma ikomUbuzima bw’Abaturage ni bwo bwa mbere: Yolande Makolo ku nganda
zenga inzoga ziri gufungwaeje gufata ingamba zo kurengera ubuzima
bw’Abanyarwanda kandi izanakomeza gushyiraho uburyo butuma abaturage babona
imirimo mu nzego zitandukanye zubahiriza amategeko.
Ati:
“Guverinoma izakomeza gushyiraho amahirwe atuma Abanyarwanda bakora mu nzego
zitandukanye, harimo n’inganda zemewe kandi zikora hubahirijwe amategeko.”
Guverinoma
ishimangira ko iterambere ry’ubukungu rigomba kujyana no kubahiriza amategeko
no kurengera ubuzima rusange, bityo ibikorwa byose by’ubucuruzi n’inganda
bikaba bisabwa gukora mu mucyo no kubahiriza ibisabwa kugira ngo ibicuruzwa
bigere ku baturage bifite ubuziranenge.
Inzego
z’Ubuzima zatangaje ko mu mezi atandatu kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga
2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza
kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11 babatswe n’inzoga mu
gihe abarenga 100 bahumye burundu naho abana 20 bari ku byuma biyungura
amaraso.
Guverinoma
y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Muri
gahunda irimo gukorwa, Rwanda FDA imaze guhagarika inganda 136 zakoraga cyangwa
zikwirakwizaga bene izi nzoga ndetse yahagaritse amoko y’inzoga 52 atumizwa
hanze .
Polisi y’u
Rwanda yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali honyine hamaze kubarurwa litiro zirenga
ibihumbi 470 za ethanol zafashwe zakoreshwaga n’abantu ndetse n’inganda mu
kwenga inzoga zidafite ubuziranenge.
Like This Post? Related Posts