Umugaba
Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. MK Mubarakh, yakiriye intumwa zigizwe
n’abasirikare bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka
Defence Services Command and Staff College, ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u
Rwanda giherereye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Izi ntumwa
zari ziri gusoza uruzinduko rw’ibyumeru
bibiri by’akazi mu Rwanda rwari rugamije kwiga no gusobanukirwa urugendo
rw’u Rwanda mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impinduka
zagezweho mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, uko Ingabo
z’u Rwanda zahinduwe zikavugururwa, uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu,
ndetse n’umusanzu zitanga mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego
rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo
yabagejejeho, Gen. MK Mubarakh yavuze ko u Rwanda na Sri Lanka bisanzwe
bifitanye umubano mwiza umaze imyaka myinshi, ushingiye ku bwubahane no ku
bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’igisirikare.
Yashimiye
Ingabo za Sri Lanka ku ruhare zikomeje kugira mu guteza imbere ubumenyi
n’ubushobozi bw’abasirikare b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa atangirwa mu mashuri
ya gisirikare yo muri Sri Lanka. Yavuze ko ayo mahugurwa yagize uruhare
rukomeye mu kongerera ubushobozi abasirikare b’u Rwanda mu bijyanye
n’ubuyobozi, igenamigambi, imiyoborere y’ibikorwa bya gisirikare n’izindi nzego
z’umwuga wa gisirikare.
Gen. MK Mubarakh
yagaragaje ko ingendo nk’izi zo kwigira ku bindi bihugu ari ingenzi kuko
zitanga amahirwe yo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye, gukomeza kubaka
icyizere hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no gushimangira ubufatanye bugamije
inyungu rusange.
Yagize ati,
uru ruzinduko rutuma impande zombi zirushaho gusobanukirwa uburyo buri gihugu
cyubatse inzego zacyo z’umutekano, kandi rugatanga amahirwe yo gushaka inzego
nshya zakwagurirwamo ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Sri Lanka.
Abagize izi
ntumwa bagaragaje ko banyuzwe n’ibyo babonye mu Rwanda, by’umwihariko uburyo
igihugu cyabashije kongera kwiyubaka, kubaka inzego zikomeye z’umutekano no
guhuza ibikorwa bya gisirikare n’iterambere ry’igihugu. Banashimye uruhare
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
by’Umuryango w’Abibumbye no mu butumwa bw’umutekano mu bihugu bitandukanye bya
Afurika.
Mu gihe
bamaze mu Rwanda, aba basirikare basuye ahantu hatandukanye hagaragaza amateka
n’iterambere ry’igihugu, banagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye kugira ngo
barusheho gusobanukirwa politiki n’imikorere y’u Rwanda mu kubaka igihugu
gifite umutekano n’iterambere rirambye.
U Rwanda na Sri Lanka bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi no mu rwego rwa gisirikare. Ibihugu byombi bikomeje guteza imbere ubufatanye mu mahugurwa, kungurana ubunararibonye no kubaka ubushobozi bw’abasirikare, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umutekano n’amahoro ku nyungu z’impande zombi.