• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Inganda zikora imyenda mu mujyi wa Newcastle, mu burasirazuba bw’Afurika y’Epfo zikomeje guhura n'ibibazo bikomeye nyuma y'uko ibihumbi by'abakozi b'abimukira bava mu bindi bihugu basubiye iwabo bitewe n'imyigaragambyo n'ibikorwa byibasira abanyamahanga.

Mu nganda nyinshi zikorera muri uwo mujyi wo mu ntara ya KwaZulu-Natal, imashini nyinshi zidoda imyenda zarahagaze kubera ibura ry'abakozi b'abanyamahanga bahunze nyuma y'ubukangurambaga bwakozwe n'umutwe urwanya abimukira witwa March and March.

Nk'uko ba nyiri inganda babitangarije ibiro ntaramakuru bya Reuters, hagati ya 12% na 19% by'abakozi babo bavuye mu kazi mu gihe imyigaragambyo yari ikomeje. Benshi muri abo bakozi bakomokaga mu bihugu birimo Eswatini na Lesotho, kandi bari bafite ubumenyi bwihariye mu kudoda no gutunganya imyenda.

Umutwe wa March and March ushinja abakozi b'abanyamahanga kugira uruhare mu kuzamura ubushomeri muri Afurika y'Epfo. Wari washyizeho itariki ntarengwa ya 30 Kamena isaba abimukira badafite ibyangombwa kuva ku butaka bw'igihugu. Ibyo byakurikiwe n'amezi menshi y'imyigaragambyo n'ibikorwa byakozwe n'amatsinda yiyita ay'ubwirinzi, bituma abaturage benshi b'abanyamahanga bahitamo guhunga.

Abakora mu rwego rw'inganda z'imyenda bavuga ko nubwo abenshi mu bakozi babo ari Abanya-Afurika y'Epfo, ikibazo gikomeye ari ukubura abantu bemera gukora iyo mirimo, aho kuba ari uguhitamo gukoresha abanyamahanga.

Ku rundi ruhande, amashyirahamwe y'abakozi avuga ko ikibazo nyamukuru gishingiye ku mishahara mike ituma Abanya-Afurika y'Epfo benshi batifuza gukora muri uru rwego.

Urwego rw'imyenda i Newcastle rutanga akazi ku bantu bagera ku 15,000, ariko rusanzwe rwaramaze guhura n'ibibazo birimo ubugenzuzi bwagaragaje kutubahiriza amategeko agenga umurimo ndetse no kugabanuka kw'ibicuruzwa bitumizwa n'abakiriya.

Izi nganda nyinshi ziyoborwa n'abashoramari b'Abashinwa bamaze imyaka myinshi bakorera muri Afurika y'Epfo. Zitunganya imyenda igurishwa cyane cyane n'amaduka akomeye yo mu gihugu, kandi Guverinoma ifata uru rwego nk'ingenzi mu kugabanya imyenda itumizwa mu mahanga.

Ba nyiri inganda baraburira ko niba ikibazo cy'ibura ry'abakozi gikomeje, kikiyongeraho igabanuka ry'ibicuruzwa bikenewe ku isoko, inganda zimwe zishobora gufunga mu mezi ari imbere. Ibyo bishobora gutuma abantu benshi batakaza akazi no kurushaho guhungabanya ubukungu bw'akarere ka Newcastle ndetse n'urwego rw'inganda z'imyenda muri Afurika y'Epfo muri rusange.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments