• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze guta muri yombi  abantu 80 mu gihugu hose bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, bikekwa ko byateje ibibazo bikomeye ku buzima bw’ababinywa.

Muri abo, 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali berekanywe na RIB kuri uyu wa 8 Kanama 2026. Barimo Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, umuyobozi akaba na nyiri uruganda Ingufu Gin, hamwe n’abandi bakozi babiri b’uru ruganda, barimo umugenzuzi w’ubuziranenge n’ushinzwe umusaruro.

Muri abo kandi harimo Oluwatosin Ayayi, ushinzwe ibikorwa by’uruganda Kerry Taste and Nutrition Rwanda, ndetse n’abandi bakekwa gukorera cyangwa kugira aho bahuriye n’inganda zirimo Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.

RIB yavuze ko abantu bakurikiranweho ibyaha bine birimo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abari gukorwaho iperereza barimo ba nyir’inganda, abakozi bazo, bamwe mu bashinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa mu nzego za Leta, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abantu bakoraga mu buryo butemewe.

Yasobanuye ko abakekwa bahuriye ku ikoreshwa rya ethanol idatunganyijwe neza mu gukora ibinyobwa bisembuye, avuga ko bamwe mu bakora ibyo binyobwa bakoresheje ibikoresho byarangije igihe ndetse n’ibipimo bitemewe mu rwego rwo gushaka inyungu, batitaye ku ngaruka ku buzima bw’abaturage.

Ibi bibaye nyuma y’uko Rwanda FDA, kuva ku wa 2 Kanama, ifunze inganda 148 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, ikanahagarika ibinyobwa byazikorwaga.

RIB yavuze ko mu bugenzuzi bwakozwe ku bufatanye n’izindi nzego, hari inganda zasanwe zikora zitaranditswe, izakoraga nta byangombwa by’ubuziranenge, izidakorera ahantu hagenewe ibikorwa byazo, izidafite isuku ndetse n’izabangamiraga abagenzuzi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abandi 100 bahumye, naho abarenga 11,000 bakaba barabaye imbata z’izi nzoga.

RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje, kandi ko abandi bantu bashobora gukurikiranwa mu gihe hazagaragara ibimenyetso bibahuza n’ibi bikorwa.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments