• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi kwihutisha imyiteguro y’Igihembwe cy’Ihinga 2027A, hibandwa ku kongera umusaruro kuri hegitari no gukoresha neza amahirwe y’imvura ateganyijwe muri iki gihembwe.

Igihembwe cy’Ihinga cy’Umuhindo cya 2027A, kizaba hagati ya Kanama n’Ukuboza 2026, ni kimwe mu bihembwe by’ingenzi ku musaruro w’ibiribwa mu Rwanda.

MINAGRI igaragaza ko muri iki gihembwe habonekamo nibura 70% by’umusaruro w’ibigori, 54% w’ibirayi, 49% w’umuceri na 47% w’ibishyimbo, ugereranyije n’Igihembwe cy’Itumba.

Kubera iyo mpamvu, Minisiteri isaba ko imyiteguro y’iki gihembwe ikorwa hakiri kare, hagamijwe gutuma ubutaka bwose bushobora guhingwa butegurwa, imbuto z’indobanure n’ifumbire bikagera ku bahinzi ku gihe, ndetse n’abahinzi bagahinga bakurikije inama bahabwa n’inzego z’ubuhinzi.

Kongera umusaruro aho kongera ubuso gusa

Kimwe mu byibandwaho muri iki gihembwe ni kongera umusaruro uboneka kuri hegitari, aho kwibanda gusa ku kongera ubuso buhingwa.

MINAGRI irashaka ko mu byanya-bigega  bizwi nka FOBASI, hakoreshwa ubushobozi bwabyo bwose, binyuze mu gukoresha imbuto z’indobanure, ifumbire mvaruganda mu bipimo byagenwe ndetse n’ishwagara ahakenewe.

Abahinzi kandi barasabwa kongera gukoresha ifumbire y’imborera kugira ngo ubutaka burusheho kugira ubushobozi bwo gutanga umusaruro.

Iyi gahunda izajyana no guhinga ibihingwa byatoranyijwe kandi bihakwiriye, hagamijwe kubona umusaruro mwinshi ku buso buhingwa.

Imvura nyinshi isaba imyiteguro idasanzwe

Ubutumwa bwa MINAGRI buje mu gihe amakuru y’iteganyagihe agaragaza ko iki gihembwe gishobora kurangwa n’imvura nyinshi.

Ibi bisaba ko abahinzi badategereza ko imvura igwa ngo batangire gutegura imirima, ahubwo ibikorwa by’ingenzi bigakorwa mbere.

Muri byo harimo gutegura ubutaka, gutunganya imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi, gusibura imigende n’imiyoboro itwara amazi, ndetse no gutera ubwatsi bufata ubutaka n’ibiti ndumburabutaka ku miringoti.

Izi ngamba zigamije kugabanya ingaruka z’imvura nyinshi, cyane cyane isuri n’isenyuka ry’ubutaka, bishobora kugabanya umusaruro cyangwa kwangiza imirima.

Guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa

MINAGRI kandi yasabye ko nta butaka bushobora guhingwa busigara budakoreshwa.

Ibi birimo ubutaka bwo ku misozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga ndetse no mu mibande, ariko hakubahirizwa amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’ubutaka n’ubuhinzi buboneye.

Mu bice bikunze kurangwa n’izuba ryinshi, abahinzi barasabwa kunoza imihingire no guhitamo ibihingwa byihanganira ibihe bidasanzwe by’ikirere.

Abahinzi basabwe gukurikirana indwara n’ibyonnyi

Kugira ngo umusaruro uteganyijwe utazangizwa n’indwara n’ibyonnyi, abahinzi basabwe kujya basura imirima kenshi kandi bagatanga amakuru igihe hagaragaye ikibazo.

MINAGRI ishimangira ko kurwanya indwara n’ibyonnyi hakiri kare bifasha kurinda imyaka no kwirinda igihombo gishobora guterwa no gutakaza umusaruro.

Hanashimangirwa kandi kwita ku bihingwa bihoraho, birimo urutoki n’ikawa, hakorwa ibikorwa byo kubifumbira, kubiha isaso no gukurikiza inama zitangwa n’abajyanama b’ubuhinzi.

Gutegura isoko mbere yo gusarura

Nubwo intego nyamukuru ari ukongera umusaruro, MINAGRI irasaba ko no kuwubika no kuwushakira isoko bitegurwa hakiri kare.

Abahinzi barashishikarizwa kugirana amasezerano n’abaguzi mbere y’uko umusaruro uboneka, kugira ngo uzabone isoko kandi wirinde igihombo giterwa no kubura aho ugurisha cyangwa kubura uburyo bwo kuwufata neza.

MINAGRI isaba ko imyiteguro y’Igihembwe cy’Ihinga 2027A iba inshingano ihuriweho n’abahinzi, aborozi, inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa bose.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments