Abahanzi,
abakunzi b'umuziki n'abakunda imyidagaduro baritegura guhurira mu birori bya Gasogi
Talent Festival, igikorwa giteganyijwe kuba ku wa 15 Kanama 2026 guhera saa 11:00
z'umugoroba (5:00 PM), kikazabera muri Novaland Hotel Gasogi - Mulindi.
Ni igikorwa
gitegurwa ku bufatanye bwa YCEG Presents na Afro Street, kigamije guha
urubyiruko rufite impano urubuga rwo kuzigaragarizaho no gushimisha abakunzi
b'umuziki n'imyidagaduro.
Muri iri
serukiramuco hazaririmbamo abahanzi batandukanye barimo Fireman, Ama G The
Black na Kenny Kai, bose bazwiho gutanga ibyishimo ku rubyiniro no gutanga
ibitaramo bikurura imbaga. Umuziki uzacurangwa na DJ Dolla, uzafasha
abazitabira gususuruka kugeza igitaramo kirangiye.
Abateguye
iki gikorwa bavuga ko ari amahirwe ku rubyiruko rwo kwerekana impano zarwo
ndetse no gusabana mu buryo butekanye. Biteganyijwe ko hazaba hari ibikorwa
bitandukanye by'imyidagaduro, aho abazitabira bazabona umwanya wo guhura
n'abahanzi no kwishimira umuziki wa Live.
Ibiciro byo
kwinjira byashyizwe ku rwego rutandukanye kugira ngo buri wese abashe
kwitabira. Itike isanzwe (Regular) igura Frw 3,000, iya VIP ikagura Frw 5,000,
mu gihe ameza y'abantu batanu azagurwa Frw 50,000.
Abifuza
kugura amatike cyangwa kubona andi makuru bashobora guhamagara kuri 2201917
(Marius) cyangwa 0788848609.
Iki gikorwa
giterwa inkunga n'abafatanyabikorwa barimo Novaland Hotel, MTN Express Shop
Gisura na The Nexi.
Gasogi
Talent Festival itegerejwe nk'imwe mu gahunda zizahuza abakunzi b'umuziki
n'impano zitandukanye muri uku kwezi kwa Kanama, aho abateguye bateganya ko
izaba umwanya mwiza wo kwidagadura, gusabana no gushyigikira impano z'abahanzi
nyarwanda.